Bekeni yageze muri Etincelles FC asimbuye Masudi Djuma wari umaze kwirukanwa. Yasanze iyi kipe y’i Rubavu imaze gukina imikino 17, ifite amanota 11 ku mwanya wa nyuma, ayifasha kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kigaruko ku buryo iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yiteguye gutangira shampiyona 2026/27, yavuze ku nzozi yinjiranye mu mwaka mushya gusa amikoro akaba akimubera imbogamizi.
Ati “Nifuza guha ikipe yanjye nkunda ya Etincelles FC igikombe icyari cyose, yaba icya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro, ni zo nzozi zanjye, gusa biragoranye kuzigeraho. Keretse ari njye ufite amafaranga nkayashoramo.”
“Urwego rwa shampiyona ruri gukura kuko umupira wacu nturamara imyaka irenze 62, ariko mu Bwongereza bamaze imyaka irenga 200, natwe nitugera mu myaka 100 hari aho tuzaba tugeze.”
Muri iki kiganiro kirambuye, Bekeni ashima ko mu bakinnyi yatoje benshi bagejeje kure impano zabo mu mupira w’amaguru, by’umwihariko Niyonzima Haruna nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi beza yabonye.
Yagize ati “Abakinnyi twatoje ni benshi cyane, ariko Niyonzima Haruna ni umukinnyi mwiza nabonaga ari mwiza kurusha abandi, yagiye i Burayi akiri muto cyane, aragaruka, araza arakora cyane, ajya muri Tanzania, ari na ho yavanye itangiriro ry’ubuzima bwiza afite uyu munsi.”
“Nifuzaga ko yagera kure cyane nk’i Burayi, ariko ni ryo ryari igeno rye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!