Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026 ni bwo Etincelles FC yahuye na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ibitego bya Ibrahim Kasapu, Hussein Nsabimana, Sadjati Niyonkuru na Mwinyi Rodrigue, byafashije Etincelles FC kubona amanota atatu atuma igira 34, itera intambwe iva mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Hashize iminsi ine gusa aya makipe yombi ahuriye mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu, warangiye Gorilla FC inyagiye Etincelles FC ibitego 6-1, ibyateye benshi kwibaza impamvu aya makipe yombi atsindanye ibitego 11 mu mikino ibiri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bekeni yabajijwe niba nta byo guharirana imikino byabayemo, arabyigarama yerekana ko atakwirirwa akina yamenye ko umukino watanzwe.
Ati “Wowe wabyumvise ufite aho wabyumviye. Ni muri ishyirahamwe se wabyumviye? Ni muri minisiteri se wabyumviye? Ni he wabyumviye ku buryo natwe tuvuga? Wumvise bavuga ngo bazatsinda bitandatu, muri shampiyona dutsinde bine? Njye ntabyo nzi.”
“Babivuze sinakwiriwa nza i Kigali. Erega natwe turarushye turi abantu. Twari turi hano ku wa Gatanu, ntituruhutse, ku wa Gatandatu dukora imyitozo, ku Cyumweru dukora imyitozo, ku wa Mbere na bwo turitoza duhita dukora urugendo tuza i Kigali. Urumva waba uzi ko hari ibintu nk’ibyo ukaza?”
Abajijwe ni ba atemera ko habaho uburyo bwo guharirana imikino ku makipe, Bekeni yagize ati “Simbizi, njyewe rwose sindabijyamo. Uwo se waba ari umupira. Sinzi n’aho bibera kuko sinywa inzoga, simbyumva.”
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yavuze ko uyu washoboraga kuba umukino wa nyuma kuri Bekeni mu gihe yakongera gutsindwa nyamara aheruka no kunyagirwa na Gorilla FC.
Ati “Icyo ni ikinyoma. Ababivuga ni abafite mu mutwe hatari ho. Njye nka Perezida nari ngiye no kwirukana umutoza Bekeni, n’iyo ataza gutsinda uyu mukino ntiyari kuzagaruka muri Etincelles. Twagombaga guhita tumwirukana, kuko gutsindwa ibitego bitandatu byarambabaje cyane.”
Etincelles FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 34 inganya n’Amagaju FC bigatandukanira ku kinyuranyo cy’amanota, isigaje umukino umwe uzayihuza na Al Hilal SC, ikaba isabwa kuwutsinda kuwunganya kugira ngo yizere kutamanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!