Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo Inter Miami yakinnye umukino wa nyuma wa Campeones Cup wayihuje na Cruz Azul yo muri Mexique.
Ni umukino Lionel Messi yitwayemo neza, kuko nyuma yo gutsinda igitego yanatanze umupira uvamo ikindi cyinjijwe na Casemiro, batsinda umukino ku bitego 2-0.
Igitego Messi w’imyaka 39 yatsinze, ni icya 100 kuva yagera muri Inter Miami mu 2023, ndetse ayihesha igikombe cya kane, nyuma y’icya Leagues Cup mu 2023, MLS Supporters’ Shield mu 2024 na MLS Cup.
David Beckham yahise avuga ko uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yahabwa Ballon d’Or y’umwaka wa 2026, ikiyongera ku zindi umunani asanganywe.
Yagize ati “Iyo umurebye akora ibintu nk’ibi, wareba ibihe yagiriye mu Gikombe cy’Isi, nta wundi muntu wabikora ku myaka 39, akwiriye guhabwa Ballon d’Or. Mu bitekerezo byanjye ni we ukwiriye kuyitsindira.”
Lionel Messi ari mu bakinnyi 30 bahanganiye igihembo cya Ballon d’Or ya 2026, nyuma yo kugeza Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, atsinze ibitego umunani atanze n’imipira ine ivamo ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!