Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, ni bwo mu bitabo bya Bayer Leverkusen handitswe amateka yo gutwara Igikombe cya Shampiyona habura imikino itanu.
Ikipe y’Umutoza Xabi Alonso yatangiye ibyishimo byayo hakiri kare, ku munota wa 25 ubwo Victor Boniface yafunguraga amazamu ya Werder Bremen kuri penaliti.
Iki gitego cya Boniface cyahise kimwibutsa igisa n’ubuhanuzi yakorewe na mugenzi we Victor Osimhen wegukanye Igikombe cya Shampiyona yo mu Butaliyani ariko amubwira ko yizeye neza ko uwa 2023-24 nawe azagitwara.
Ibindi bitego byatsinzwe na Granit Xhaka ndetse na Florian Richard Wirtz ukina hagati asatira ashyiramo ibindi bitatu bengukana Igikombe nyuma yo kunyagira iyo kipe ibitego 5-0.
Bayer 04 Leverkusen yahise iba ikipe ya mbere imaze imikino 29 idatsindwa mu mwaka w’imikino kuko yatsinze 25, ikananganya ine gusa, igahita ikuraho akari gafitwe na mukeba wayo Bayern Munich yakoze yamaze 28 mu mwaka wa 2013-14 itozwa na Pep Guardiola.
Iyi kipe kandi yo mu mujyi wa Leverkusen kandi yari imaze umukino wa 43 mu marushanwa yose iri gukina itaratsindwa ikaba iya kabiri ibikoze muri shampiyona zikomeye i Burayi, nyuma ya Juventus yo mu Butaliyani yabikoze.
Josip Stanišić yishimye bidasanzwe cyane ko nyuma yo kwegukana iki gikombe yahise aba umukinnyi wa kabiri ubikoze, akagitwara mu makipe abiri atandukanye nyuma yo kucyegukana umwaka ushize muri Bayern Munich. Undi wabikoze ni August Starek mu 1968 ari muri FC Nürnberg no mu 1969 ari muri FC Bayern Munich.
Igikombe Bayer Leverkusen yegukanye cyashyize iherezo ku bwami bwa Bayern Munich yegukanye ibikombe 11 biheruka.
Iyi kipe itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino iracyahataniye ibikombe byose yitabiriye kuko ikiri muri Europa League ndetse no mu Gikombe cy’u Budage.
Ubwo Xabi Alonso yatangiraga gutoza Leverkusen mu Ukwakira 2022, yari mu munsi y’umurongo utukura, none nyuma y’amezi 18 yayihesheje Bundesliga.
Incredible scenes as Bayern Leverkusen win the German League for the first time ever in their 120-year history.
They also ended Bayern Munich's run of 11 consecutive league titles.pic.twitter.com/dsuUWm4NsI
— Tanay Jaipuria (@tanayj) April 15, 2024
QUÉ LOCURA, EL BAYERN LEVERKUSEN CAMPEÓN DE LA BUNDESLIGA 119 AÑOS DESPUÉS 👏🏻 pic.twitter.com/5aScd87dCO
— REAL MADRID FANS 🤍 (@AdriRM33) April 14, 2024
Victor Osimhen predicted Bayern Leverkusen’s title win - Victor Boniface pic.twitter.com/A4fwXIts11
— YabaLeftOnline (@yabaleftonline) April 14, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!