Iyi kipe itozwa na Xabi Alonso, yamaze gutwara Igikombe cya Shampiyona, ariko yanditse amateka ubwo yatsindaga Augusburg ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri ubu, Leverkusen igeze ku mikino 51 idatsindwa mu marushanwa yose, ikaba yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 59 mu mupira w’amaguru w’u Burayi ndetse imikino ibiri isigaye ishobora gusiga ituje kurushaho.
Leverkusen izahura na Atalanta ku mukino wa nyuma wa Europa League uzabera i Dublin ku wa Gatatu, ukurikirwe n’uwa nyuma w’Igikombe cy’u Budage izahuramo na Kaiserslautern yo mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’iminsi itatu.
Mu mukino wasaga n’uwo kwishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka w’imikino, Leverkusen yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Victor Boniface mbere y’uko Robert Andrich atsinda icya kabiri ku munota wa 27.
Mu gice cya kabiri, Augusburg yagabanyije ikinyuranyo ibikesha igitego cyinjijwe na Mert Komur ku munota wa 62, gusa nticyari gihagije kuko iminota 90 yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.
Ibyo byatumye Leverkusen irenga ku gahigo k’imikino 49 Benfica yo muri Portugal yamaze idatsindwa hagati ya 1963 na 1965.
Muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe yatsinze imikino 28 muri 34 yakinnye muri Bundesliga, yinjiza ibitego 89, yo itsindwa 24 gusa.
Umukino yinjijwemo ibitego byinshi ni uwo yatsinzwemo na Bochum hasozwa umwaka w’imikino ushize ibitego 3-0.
Mu gihe yasoza umwaka w’imikino idatsinzwe mu marushanwa yose, izaba igize imikino 53 itazi uko bimera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!