00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bategereje igitego baraheba: Umutima uhagaze ku barebye umukino wa AS Kigali na Al Nasr (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 October 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Ikipe ya AS Kigali yanganyije na Al Nasri yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ku wa 8 Ukwakira 2022.

Ni umukino wateye benshi guhangayikishwa no kubona igitego kuko byari gufasha Ikipe y’Umujyi wa Kigali kuzajyana impamba mu mukino wo kwishyura udakunze guhira amakipe yo mu Rwanda mu mikino mpuzamahanga cyane cyane iyo ahura n’ayo mu Barabu.

Abafana b’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere bahuriye hamwe ngo bashyigikire AS Kigali yahataniraga ishema ry’igihugu ariko biranga biba iby’ubusa igitego kirabura.

Abayobozi mu myanya y’icyubahiro na bo bari bahagaritse umutima mu minota 90 y’umukino. AS Kigali yakomeje kurema uburyo bwinshi bwo gushaka ibitego ariko ntibwigeze bubyara umusaruro kugeza umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi.

AS Kigali irasabwa kunganya yinjije igitego cyangwa gutsinda umukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera muri Libya ku wa 16 Ukwakira 2022.

Muri uyu nkuru tugiye kugaruka kuri amwe mu mafoto yaranze umukino wa AS Kigali na Al Nasr warangiye nta kipe inyeganyeje inshundura ry’indi.

Team Manager wa AS Kigali Innocent Bayingana areba uko abafana binjira mbere y'uko umukino utangira
Mama Mukura mu mupira n'inkoni by'ikipe yihebeye yanaserukanye n'amabendera abiri ya AS Kigali mu ntoki
Mama Mukura akinjira muri Stade yasabwe n'ibyishimo abonye abafana b'amakipe atandukanye bari inyuma ya AS Kigali
Umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga afasha Madeleine Mukanemeye uzwi ku izina rya Mama Mukura mu gihe yarebaga mu gice cyari cyicayemo abafana ba Mukura Victory Sports baje gushyigikira AS Kigali kuri uyu mukino ngo ahitemo intebe ari bwicaremo
Icyapa cy'itsinda ry'abafana b'abamotari kuri uyu mukino ntibigeze bitabira ku bwinshi. Inyuma yacyo hari abantu mbarwa
Icyizere cyari cyose ku bafana umukino ugitangira ubwo AS Kigali yasatiraga cyane
Ubururu n'umweru ku kuboko mu mwenda w'Amavubi yaje gushyigikira Abanyamujyi b'i Kigali
Aziz ufana Kiyovu Sports ari mu bafana bari i Huye biteguye gushyigikira AS Kigali
Umwe mu bafana ba Al Nasr yari afite icyizere umukino ugitangira ko ikipe ye iri bwitware neza
Abafana bakoze akazi kabo ariko inshundura zihisha Abanyamujyi
Abafana ba Rayon Sportts bari bahabaye ku bwinshi ndetse bagerageje gutiza AS Kigali umurindi
Madeleine Mukanemeye "Mama Mukura'' mu byishimo hamwe n'abafana ba Rayon Sports barimo Feza na Nkundamatch. Akanyamuneza hano kari hose, ubukeba buke bwa Mukura VS na Rayon Sports baburambitse hasi
Akaradio nako telefoni yari ku gutwi. Ashobora kuba yumvaga uko abanyamakuru bogeza umukino basomaga amazina y'Abarabu
Umutoza wa gatatu wungirije wa AS Kigali, Umwungeri Patrick aganira n'umutoza w'abanyezamu ba Al Nasr utari wemerewe gutoza kuri uyu mukino kuko atatanzwe ku rutonde rw'ikipe ye muri CAF
Abakinnyi ba Al Nasr batitabajwe muri 18 babanza ku ntebe bari bicaye mu myanya y'icyubahiro baganira n'abafana babo
Umunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules, mu ntangiriro z'umukino yari afite icyizere ko AS Kigali iri bubone impamba izaserukana muri Libya
Umunyana Seraphine (iburyo) umwe mu batoza b'Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rya Paris Saint Germain yandikaga ibyo ari kureba mu mukino
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait, ntiyanyuzwe n'uko AS Kigali yahushaga ibitego imbere y'izamu
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri AS Kigali, Kankindi Anne-Lise, yakurikiye uko ikipe ye iri kwitwara. Ku maso ntiyari aryohewe n'ibyo yabonaga mu kibuga
Abayobozi ba Al Nasr bakomeje kuganira ngo barebere hamwe aho biri gupfira kuko ikipe yabo yarushwaga cyane
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakurikiye umukino ikipe ye yakiniye i Huye
Perezida wa FERWAFA, Olivier Nizeyimana, mu mwenda wa AS Kigali ategereje ko igitego cyaboneka
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) na we nta byishimo byari ku maso ye ubwo yarebaga uburyo Abanyamujyi bakomeje kwitwara
Nshimiye Joseph, umufana ukomeye wa AS Kigali umutima wari uhagaze ategereje ko ikipe ye ireba mu rushundura ndetse byakomeje kugorana
Ku mpande zombi bari bahagaritse umutima. N'aba Al Nasr na bo bari bafite ubwoba
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana aganira n'Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry uko umukino ukomeje kugenda. Hagati yabo hari hicaye Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Abo mu nzego z'umutekano barimo abapolisi baserutse mu bagiye gushyigikira AS Kigali ku bwinshi
Abafana bamwe bumvaga umupira kuri radio bakanawureba mu kibuga
Nyuma y'uko b ategereje igitego bagaheba bamwe mu bafana batangiye gusinzira
Bari bifashe mapfubyi mu mpera z'umukino ubwo icyizere cyo kubona igitego cyari gitangiye kuyoyoka
Abafana bari baje ku bwinshi n'ubwo ibyishimo byakomeje kuba iyanga
AS Kigali yagerageje gutegura neza imyinjirize kuri uyu mukino. Abakobwa b'uburanga bakiranaga ubwuzu ababagana
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana aganira n'Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry uko umukino ukomeje kugenda. Hagati yabo hari hicaye Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Abashinzwe umutekano bari maso. Ku murimo nta guhumbya
Umusifuzi amaze kurangiza igice cya mbere Umunya-Serbia Zoran Milinkovic utoza Al Nasr yikuye ikoti nyuma yo kubona ko umukino utari bumworohere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait (ibumoso) aganira na Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice ubwo igice cya mbere cy'umukino cyari kirangiye
AS Kigali ifanwa n'ab'ingeri zose
Mu minota ya nyuma y'umukino icyizere ku bafana cyatangiye kuyoyoka
Umutoza Mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André, aha yahamagaraga Kapiteni we Haruna Niyonzima ngo amuhe amabwiriza y'uburyo ari buhindure umukino
Mu minota y'inyongera, Umutoza wa Al Nasr, Zoran Milinkovic, yakomeje kwinubira kuba umusifuzi atarangiza umukino. Aha yarebaga ku isaha y'umwungiriza we wa kabiri, Salem Othman Mohamed Eljelali
Yahise amubwira ko bategereza iminota 90 y'umukino ukarangira
Abakinnyi ba Al Nasr biruhukije nyuma y'umukino barushijwemo na AS Kigali ariko ikababuramo igitego
Umutoza Casa Mbungo yashimiye Imana yafashije ikipe ye kunganya na Al Nasr
Kankindi Anne-Lise ashimira umutoza Casa Mbungo nyuma yo kunganya na Al Nasr ubusa ku busa
Kankindi Anne-Lise ashimira myugariro Bishira Latif nyuma y'umukino
Umutoza ndetse n'umwe mu bayobozi ba Al Nasr bahoberanye bishimiye kunganya 0-0 na AS Kigali mu mukino ubanza
Ibyishimo byari byose muri Al Nasr nyuma yo kunganya na AS Kigali
Mu gihe Al Nasr bishimiraga ibivuye mu mukino, Umutoza wungirije wa AS Kigali Mbarushimana Shaban, we yari mu gahinda

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages