00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanga Ballon d’Or, isukari ikangana amafaranga: Mu nda y’imikino mu igororero rya Mageragere (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 April 2026 saa 03:02
Yasuwe :

Benshi iyo bumvise ko bagiye kujyanwa mu igororero cyangwa uwabo yakatiwe igifungo kimujyanayo, ubwoba burabataha kuko bumva ari ikuzimu, abaho bose bahora bashinze iryinyo ku rindi. Si uko biri kuko uretse kumenya amakuru y’aho bita mu gihugu, barakina bakidagadura bigatinda.

Mperutse kujya mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, ahafungiye abarenga ibihumbi 10.

Imyidagaduro yaho ni myinshi ariko reka twivugire ku mikino yaho by’umwihariko umupira w’amaguru ukundwa na benshi bo muri iri gororero, nubwo atari umwihariko kuko ukunzwe ku Isi hose.

Mu gipangu nk’uko abaho bahita bashaka kuvuga mu igororero bagira inzego zitandukanye aho imikino ibarizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

Imikino ikunzwe nk’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball igira abayobozi ba federasiyo.

Nk’uko bigenda n’ahandi ku Isi, aya makipe arambagiza abakinnyi mu gihe cy’iminsi 15 umukinnyi ageze mu igororero. Habaho ibiganiro ubundi umukinnyi akagurwa yaba agifite amasezerano cyangwa yararangiye.

Amasezerano yaho amara umwaka umwe. Umukinnyi agurwa mu bilo by’isukari kuko nta mafaranga amwe yo muri banki abayo.

Aba-agents ba buri kipe bahora bashaka amakuru mu bashya bavuye muri kasho babaza niba nta mukinnyi ukomeye usigaye inyuma. Ni uko Lomami Andre Fils yasamiwe hejuru atarahagera, akinjira atangwaho akayabo.

Muri rusange umupira w’amaguru wo mu igororero ubarizwamo amakipe 16 arimo atandatu yo mu Cyiciro cya Mbere n’andi atandatu mu cya Kabiri, mu gihe asigaye ari ay’abakuze.

Muri ayo makipe akunzwe cyane ni Esperance igereranywa na Rayon Sports na Intare FC imeze nka APR FC. Andi ni Zam Zam imeze nka Kiyovu Sports.

Uretse Shampiyona ikinwa umwaka wose, haba andi marushanwa arimo ayo kwibuka, Rabagirana Ministries n’andi atandukanye.

Ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru ihembwa ibilo 70 by’isukari, ubwo ukubye n’amafaranga uyigura wahita wumva uko abakinnyi bahenda. Umukinnyi wahize abandi ahabwa Ballon d’Or ibaje mu giti ariko bakayisiga ibara rya zahabu n’ibilo bishobora kugera kuri 20 by’isukari.

Umukinnyi wahenze cyane muri iri gororero ni Lomami Andre Fils waguzwe ibilo 80 by’isukali. Abandi bakinnyi basanzwe batazwi muri shampiyona usanga bagurwa ibilo 20 cyangwa na 40 kuzamura.

Hirya yo gukina imikino yabo, imfungwa n’abagororwa bareba imikino kuri televiziyo zitandukanye yaba iyo mu Rwanda cyangwa iyo mu Mahanga.

Uretse kandi imikino, buri wa Gatanu hahabo ibirori byo kugaragaza impano mu bintu bitandukanye nko kumurika imideli, imbyino gakondo n’izigezweho n’ibindi byinshi.

Iyamuremye Jean Marie Vianney yegukanye Ballon d'Or ebyiri ziheruka, ahembwa n'ibilo 20 by'isukari
Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane
Volleyball ni umwe mu mikino usanga mu igororero rya Mageragere
Amakarita ni umwe mu mukino umara irungu abari mu igororero
Volleyball ni umukino ukunzwe mu gice cy'abagore
Ludo ni undi mukino usanga mu igororero rya Nyarugenge
Abakuze baba bakina Chess
Ku rundi ruhande abandi baba babuguza

Amafoto: Kasiro Claude
Video: Rukimbira Divin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages