Iri rushanwa rya mbere rihuza abakanyujijeho muri ruhago ku isi riteganyijwe i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.
Mu gihe imyiteguro irimbanyije, ku wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024 ubuyobozi bwa VCWC n’ubwa BK byasinyanye amasezerano y’umwaka agamije gutera inkunga iri rushanwa.
Umuyobozi wa VCWC, Fred Seiwe yavuze ko bishimiye cyane gukora na Banki ya mbere mu Rwanda bityo bikazoroshya imikoranire n’abashoramari bashya.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kugirana imikoranire na banki ya mbere mu Rwanda. Benshi mu banyabigwi bamaze kugera inaha bakunze u Rwanda bifuza no kuhakorera ibikorwa bikomeye bityo rero bazakenera banki bakorana nayo ariyo BK twagiranye imikoranire uyu munsi.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abakiriya gukurikira iri rushanwa mu buryo bworoshye.
Ati “Turashaka ko abakiriya bacu bazabasha gukurira imikino mu buryo bworoshye kuko bazaba hariho igabanyarizwa. Ikindi imikino ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bityo rero tugomba kuba duhari kuko hari n’ibindi bikorwa biteganyijwe bijyanye na bwo.”
Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizabafasha mu bukangurambaga bwa Nanjye ni BK.
Ati “Mu bukangurambaga bwacu bwa Nanjye ni BK turifuza kumbwira abanyarwanda kwisanga muri BK kandi imikino ni kimwe mu bihuza abantu benshi kandi b’ingeri zose. Turashaka ko abantu bahindura isura bayibonamo nka banki y’abacuruzi gusa kandi ari iy’abantu bose.”
Banki ya Kigali izaba igaragara ku myambaro y’amakipe abiri mu munani azakina ndetse no ku byapa ku kibuga no mu nama zitandukanye zizaherekeza iri rushanwa.
Si ibyo gusa kuko iyi banki izanagirana ibiganiro n’aba banyabigwi cyane ko benshi babaye abashoramari mu bintu bitandukanye bityo ibagaragariza amahirwe bafite mu gukorana nayo.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina kuko kizitabirwa n’abagera ku 150 bagabanyije mu makipe umunani.
Mu gihe cy’irushanwa kandi hateganyijwe inama eshanu zikomeye zizaba zigamije kwiga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!