Haruna yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri iki gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu wabaye Kapiteni w’Amavubi yakiniye kuva mu 2006, yavuze ko Jenoside yabaye akiri muto, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ariko yasobanukiwe neza ibyabaga nyuma.
Ati “Nari muto, byari bigoye kumenya ikiri kuba ariko ntabwo nari muto cyane kuko ndakeka nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kandi hari uburyo uba umaze kumenyamo ubwenge. Nyuma narabisobanukiwe, baratuganirije bihagije, twagiye dusura ahantu henshi, tuganirizwa mu nama zinyuranye.”
Nyuma yo kumenyekanira muri Etincelles yavuyemo ajya muri Rayon Sports, na yo ntayitindemo agahita yerekeza muri APR FC, Haruna yerekeje muri Tanzania mu 2011, akinira amakipe abiri akomeye muri icyo gihugu; Young Africans SC [Yanga SC] na Simba SC, kugeza mu 2019.
Umwaka umwe ni wo wanyuzemo Haruna akinira AS Kigali mu Rwanda, ahita asubira muri Yanga SC mu 2020/21 mu gihe mu 2022/23 yari muri Al Ta’awon yo muri Libya.
Abajijwe niba aho yakinnye hose hari abanyamahanga bamubazaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubije ko akenshi ari cyo kibazo cyazaga imbere y’ibindi.
Ati “Ibihugu byose nagenze, mu by’ukuri iyo bumvaga ngo uri Umunyarwanda, ni cyo kintu cya mbere bihutiraga kukubaza; bati ‘ese iwanyu abantu barakicana?’ Ariko kubera ko twari tumaze gukura, tumaze kuba abagabo, dushikamye, urabizi ko rimwe na rimwe ibibazo byigisha ubwenge, nababwiye ko u Rwanda ari amahoro. Mbabwira ko u Rwanda atari rwa rundi bazi. Ni byo twabuze abacu ariko turakomeye.”
Yongeyeho ati “Inshuti zanjye nagiye mpura na zo, abanyamahanga nagiye nkinana na bo, ntabwo biyumvishaga ahantu nturuka, ntabwo biyumvishaga ibintu byabaye mu gihugu cyacu, ngo bumve ko ari ibintu by’abantu. Bimwe nzi narabibasobanuriye ndetse mbereka aho tugeze twiyubaka uyu munsi.”
Haruna Niyonzima yavuze ko ubwo yari kumwe na Yanga SC mu Rwanda, bagasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, “bose bavuyemo batumva ibintu byabaye.”
Ati “Amafoto arivugira, abantu basobanura amateka yabaye, ariko nk’umuntu hari ibyo ubona ukabura n’icyo ubaza. Ni ibintu biteye agahinda cyane.”
Yakomeje agira ati “Hariya [muri Tanzania] nahabaye imyaka 10, hari abantu bibazaga mbere na mbere ngo twabayeho gute? Bibazaga ngo izo mbaraga zo gukina umupira twazikuye he? Izo mbaraga zo kubaho tukumva turi abagabo twazikuye he? Kuko iyo ugeze ku rwibutso, ibintu byose birivugira.”
Haruna yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamwigishije kuba umunyembaraga, kudacika intege no kugira imbaraga zo kubaka u Rwanda.
Yasabye aba-sportifs guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi no kurwanya bivuye inyuma abashaka kubasubiza mu nzangano n’amacakubiri byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nta wundi uzubaka uru Rwanda uretse twe, kandi tukarwubaka mu gukundana, mu gushyira hamwe, mu kwirinda amacakubiri no kwirinda uwo ari we wese, icyo yaba ari cyo cyose, utuzanamo icyadutandukanya, tugatahiriza umugozi umwe ariko tutitabirwa ibyabaye iwacu kubera ko iyo wibagiwe, umuntu araza akagushuka.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gutoranya Haruna Niyonzima mu batoza bashinzwe gukurikirana impano z’abakiri bato.
Haruna wakiniye Amavubi imikino 110, ari kandi mu batoza 13 b’Abanyarwanda bazajya gukarishya ubumenyi muri Espagne binyuze mu bufatanye bw’Ikipe ya Atlético Madrid n’u Rwanda.
Amafoto: Habyarimana Raoul
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!