Gikundiro itozwa na Haringingo Francis ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho nyuma yo kuba igeze kure ibikorwa byo kugura abakinnyi bashya, ikomeje no gukora impinduka mu bandi batoza.
Mu cyumweru gishize ni bwo Gikundiro yemeje ko yahaye akazi Umufaransa, Hugo Tricárico, kugira ngo ayibere umutoza w’abanyezamu, nyamara yari isanganwe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.
Ibi byabaye nyuma y’uko byavugwaga ko Bakame yasabwe kujya gutoza mu Ikipe y’abatarengeje imyaka 20, akayifasha kuzamura impano z’abakinnyi b’abanyezamu bakiri bato.
Gusa ibiganiro ku mpande zombi ntibyakunze ku buryo yakomezanya na yo, dore ko atanishimiye kuzanirwaho undi mutoza, ari na byo byatumye asaba gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje mu ikipe.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yaganiriye na IGIHE yemeza ko batandukanye.
Gikundiro izakina amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup, iteganya kandi gutandukana na Lomami Marcel wari umaze amezi atandatu muri iyi kipe ari Umutoza wa Mbere wungirije.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports butamwemereye gukomezanya na yo kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu irushanwa Nyafurika nka CAF Confederation Cup iyi kipe izakina mu mwaka utaha.
Bakame yageze muri Rayon Sports nk’umutoza muri Kamena 2025. Yanakiniye iyi kipe kuva mu 2013 kugeza mu 2018, aho yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse akanayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!