Bakame yasinyiye Bugesera FC nyuma y’igihe gito atandukanye na Police FC ku mpera za shampiyona ishize.
Uyu munyezamu yakiniye amakipe atandukanye nka ATRACO FC, APR FC, Rayon Sports, AFC Leopards, AS Kigali, Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Bakame ufite ubunararibonye mu kurinda izamu, yitezweho gufasha Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 18.
Yakinnye imikino 15 mu gice kibanza cya shampiyona, itsinda itanu, inganya itatu itsindwa irindwi. Yatsinze ibitego 14 yinjizwa 16 ifite umwenda w’ibitego bibiri.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric “Bakame” yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Bugesera FC. pic.twitter.com/GsH9sL6ZUw
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 10, 2023


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!