00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu ba APR FC bahembwe, Bigirimana Abed wa Kiyovu SC aba umukinnyi w’umwaka (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 July 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Sosiyete Hyper Sports Group Ltd yahembye abakinnyi bitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22 mu byiciro bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibihembo byiswe “Hyper Football Awards 2022” byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2022.

Abahembwe ni abo mu cyiciro cy’abagore, icyiciro cya kabiri n’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Ni ibirori byabaye bikererewe cyane kuko byari biteganyijwe gutangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ariko bitangira saa Mbiri z’ijoro. Nubwo bimeze bityo ababyitabiriye, babyishimiye cyane ko bidakunze kubaho muri siporo yo mu Rwanda.

Muri rusange, abakinnyi babiri ba APR FC bari mu bahawe ibihembo, bakurikirwa na Kiyovu Sports yegukanyemo ibihembo bitandukanye birimo n’ibyagenewe abafana b’iyi kipe yo ku Mumena yitwaye neza muri Shampiyona y’umwaka ushize.

Umunyezamu mwiza watowe ni Ishimwe Jean Pierre wa APR FC. Mu butumwa bwe yashimiye ba myugariro be bamufashije kurinda izamu rye kugeza aho atowe nk’umwiza mu mwaka ushize.

Undi mukinnyi wa APR FC watowe mu bakinnyi beza ni Buregeya Prince watowe nka myugariro mwiza. Umutoza wabo Umunya-Maroc, Adil Mohammed yatowe nk’umutoza w’umwaka.

Bigirimana Abed ukinira Kiyovu Sports yabaye umukinnyi mwiza ukina hagati mu kibuga ndetse n’uw’umwaka w’imikino mu gihe Hussein Shabani Tchabalala watsinze ibitego byinshi (15) ari we wabaye rutahizamu mwiza.

Abafana bahembwe nk’abeza ni aba Kiyovu Sports babaye hafi ikipe yabo kugeza isoje ku mwanya wa kabiri. Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kandi yahembwe nk’iyakoresheje neza imbuga nkoranyambaga.

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo n’icyahawe umu-sportif witwaye neza wagizwe Mukansanga Salima, Umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu gusifura imikino mpuzamahanga irimo n’Igikombe cya Afurika mu Bagabo n’Abagore.

Mu Cyiciro cy’Abari n’Abategarugori, umukinnyi mwiza yagizwe Nibagwire Libere mu gihe umutoza w’umwaka ari Kayitesi Egidie, bombi ba AS Kigali.

Mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagabo, ho Seninga Innocent wafashije Sunrise FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere yagizwe umutoza w’umwaka mu gihe rutahizamu w’iyi kipe yo mu Burasirazuba, Yafesi Mubiru yatowe nk’umukinnyi mwiza.

Ndayishimiye Samuel uyobora Sosiyete Hyper Sports Group Ltd yatangaje ko gahunda yo guhemba abakinnyi beza ishobora kuzaba ngarukakwezi.

Yagize ati “Ubwo shampiyona yari irangiye ni bwo twatangiye dutoranya abakinnyi mu byiciro bitandukanye, hari abatoza, abanyamakuru batoranya abakinnyi ndetse n’igice cy’abafana baratora. Nyuma habayeho akanama nkemurampaka ariko kashyizeho umwanzuro w’abatsinda kuko kari gafite 60% abafana bakagira 40%.’’

Yakomeje avuga ko ibihembo byahawe abakinnyi bikwiye kubabera urwibutso n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Ati “Iki gikorwa ntikirangiriye aha kuko dufite gahunda y’uko cyajya kiba buri kwezi.’’

Hyper Sports Group Ltd yashinzwe mu 2021 hagamijwe gufasha uruganda rwa siporo muri rusange binyuze mu kwegereza abarurimo serivisi zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, no kugira umupira w’amaguru uruganda rucuruza.

Urutonde rw’abahembwe:

Mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo:

  Umunyezamu mwiza: Ishimwe Jean Pierre [APR FC]

Ishimwe Pierre yabaye umunyezamu w'umwaka

  Myugariro mwiza: Buregeya Prince [APR FC]

Buregeya Prince wa APR FC yahembwe nka myugariro mwiza w'umwaka

  Umukinnyi mwiza ukina hagati mu kibuga: Bigirimana Abed [Kiyovu Sports]

  Rutahizamu mwiza: Hussein Shabani Tchabalala [AS Kigali]

Umunyabigwi Jimmy Mulisa ubwo yashyikirizaga Hussein Shabani Tchabalala igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi
Yashimye bagenzi be bamufashije kwitwara neza mu mwaka ushize

  Umukinnyi mwiza mu bato: Niyigena Clement [yahoze muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC]

Kirasa Alain ni we washyikirije Niyigena Clement igihembo yegukanye
Niyigena Clemeny yitwaye neza nk'umukinnyi mwiza muri Shampiyona y'umwaka ushize

  Umunyarwanda mwiza ukina hanze: Imanishimwe Emmanuel [FAR Rabat, Maroc]

Uwase Claudine, umugore wa Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] ni we wakiriye igihembo cye
Myugariro Imanishimwe Emmanuel atanga ubutumwa bwe ku bitabiriye ibirori byo guhembwa abitwaye neza mu mwaka w'imikino ushize

  Umukinnyi mwiza mu Bagabo: Bigirimana Abed [Kiyovu Sports]

  Umutoza w’Umwaka: Adil Erradi Mohammed [APR FC]

  Abafana beza: Abafana ba Kiyovu Sports

  Ikipe yakoresheje imbuga nkoranyambaga: Kiyovu Sports

  Umu-sportif w’umwaka: Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima

Mu Cyiciro cy’Abari n’Abategarugori

  Umukinnyi mwiza mu Bagore: Nibagwire Libere [AS Kigali]

Nibagwire ni we watowe nk'umukinnyi mwiza mu bagore

  Umutoza mwiza mu Bagore: Kayitesi Egidie [AS Kigali]

Kayitesi utoza AS Kigali yishimiye igihembo yahawe

Mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagabo:

  Umukinnyi mwiza mu Bagabo: Yafesi Mubiru [Sunrise FC]

  Umutoza w’Umwaka: Seninga Innocent [Sunrise FC]

Umurundi Hussein Shabani Tchabalala ukinia AS Kigali yari kumwe na Usengimana Faustin wakiniye Police FC mu mwaka ushize
Umutoza Alain Kirasa ari mu bitabiriye ibi birori
Ibihembo byahawe abitwaye neza
Abiganjemo abo mu Isi ya siporo bitabiriye ibi birori
Ndayishimiye Samuel uyobora Sosiyete Hyper Sports Group Ltd yatangaje ko gahunda yo guhemba abakinnyi beza ishobora kuzaba ngarukakwezi
Jimmy Mulisa wakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi, yashimye abateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza
Ibirori byo guhemba abitwaye neza mu mwaka w'imikino ushize byiswe “Hyper Football Awards 2022” byabereye muri Camp Kigali
Abahembwe bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages