Ibi aba bakaba babitangaje nyuma y’uko tombola ya CAF yerekanye ko APR FC izahura na AZAM yo muri Tanzania imaze iminsi yariyubatse, mu majonjora y’ibanze, mu gihe iramutse irenze iki cyiciro yahura n’izarokoka hagati ya Pyramids yo mu Misiri na JKU yo muri Zanzibar.
Avuga kuri iyi tombola, myugariro Clement Niyigena yatangaje ko badakwiye gutinya aya makipe yombi gusa ko bizasaba kwitegura.
Yagize ati: “AZAM na Pyramids ni amakipe akinika ni abakinnyi 11 kuri 11 ni nkatwe natwe ikipe zatwitegura. Imikino ya Champions League iba ikomeye, birasaba ko dushyiramo imbaraga kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”
Umutoza wa APR FC Darko Nović we akaba yavuze ko ikipe ya AZAM ari ikipe yo kubahwa, gusa ko kuri ubu umutima uri ku mikino ya CECAFA Kagame Cup iri gukina.
Yagize ati: “Birumvikana tugomba kubaha amakipe yo muri Tanzania kuko nge nakinnye na AZAM na Simba hambere, aho AZAM iri ku rwego rwayo.”
“Ni ikipe twubaha ariko haracyari igihe ngo dukine nabo, tuzagira umwanya wo kuyitegura no kuyivugaho. Intego yacu kuri ubu ni CECAFA ni ukugerageza kugera ku ntego zatuzanye, ariko nyine AZAM turayubaha ni ikipe nkuru ariko tuzayitegura kandi tuzagerageza kuyikuraho umusaruro mwiza.”
APR FC iri kwitegura umukino wa kabiri wo mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup igomba guhuriramo na Merreikh yo muri Sudani y’epfo saa Tatu za Dar es Salaam azaba ari saa Mbiri z’ijoro zo mu Rwanda.
Imikino ya CAF Champions League APR FC ikazayitangirira muri uyu mujyi ubwo izaba yakirwa na AZAM mu cyumweru cya tariki 16, 17 na 18 Kanama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!