00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ayabonga Lebitsa yasezeye Rayon Sports yatozaga

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 29 December 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yarangije kwandikira iyi kipe ayibwira ko batazakomezanya ku mpamvu z’umuryango we.

Uyu mutoza ukomoka muri Afurika y’Epfo, yari yerekeje iwabo mu biruhuko bya Noheli aho kuri gahunda yagombaga kugaruka kuri iki Cyumweru, agafasha iyi kipe kwitegura imikino ibiri isoza ibanza ya Shampiyona bafitanye na Police FC na Mukura VS.

Aho kugaruka yaje kwandika ibaruwa isezera iyi kipe, ayibwira ko atazagaruka mu Rwanda kubera ko umugore we arwaye bityo agiye kumwitaho amuri iruhande.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo yari amaze iminsi atishimiye uburyo ikipe imufashe aho yanabwiye inshuti ze zo mu Rwanda ko iyi itamuha agaciro akwiye.

Guhera muri Kanama yari yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamwongerera umushahara, gusa birangira akomeje gutegereza ko haboneka Komite Nyobozi na yo ije ntiyahita ibiha agaciro kanini.

Ibi ngo byanatijwe umurindi n’uko Umutoza Robertinho byavuzwe ko we atifuzaga ko ari we bakorana. Uyu munya-Brésil akaba ubwo yahabwaga akazi muri Rayon Sports yashatse guhita azana Hategekimana Corneille bari barakoranye muri Simba, ariko ubuyobozi bumubwira ko hari undi kandi ushoboye.

Ibi byose no kuba ataraganirijwe nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na APR FC, ku bwe asanga yari akwiye guhabwamo agahimbazamusyi kisumbuye, biri mu byatumye yandika ibaruwa.

Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa ’Smash’ yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 azanye n’abatoza bashya barangajwe imbere na Yamen Zelfani ’Alfani’.

Uyu wahoze ari umukinnyi, yatangiye ubutoza ari kumwe na Rulani Mokwena kuri ubu utoza Wydad AC gusa kuri ubwo hari muri Black Poison. Yaciye mu yandi makipe atandukanye arimo Afurika y’Epfo U 17, Bantu FC yo muri Lesotho na Tshakuma Tsha Madzivhandila y’iwabo.

Ayobanga yasezeye ubuyobozi bwa Rayon Sports
Uyu mutoza ngo yatangiye gusaba kongezwa umushahara guhera muri Kanama uyu mwaka
Abakunzi ba Rayon Sports bari baranyuzwe n'umusaruro wa Ayobanga
Robertinho ngo arifuza kongera gukorana na Hategekimana Corneille nk'uko byahoze muri Simba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .