Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Portugal yasezereye Croatia mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi, wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwe mu banyamakuru bari kuri Toronto Stadium, ni Athan Tashobya usanzwe uhagarariye ikinyamakuru mpuzamahanga cya CGTN mu Rwanda, ndetse akaba anakora akandi kazi kagendanye n’iby’itangazamakuru.
Ubwo abakinnyi ba Portugal basohokaga mu rwambariro bamaze gutsinda umukino, Tashobya yari umwe mu banyamakuru babategereje, hanyuma aba muri bake Ronaldo yegereye ngo asubize ibibazo byabo.
Tashobya yabajije Ronaldo uko yiyumva nyuma yo kongera gukina na Luka Modrić bakinanye muri Espagne.
Ronaldo yamusubije ati “Yego, navuganye na we n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru. Twarakinanye muri Real Madrid, ndamwifuriza ibihe byiza kandi ndizera ko azakomeza gukina.”
Tashobya yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Ubu mu mwirondoro wanjye ngiye kongeraho ko naganirije umukinnyi w’ibihe byose.”
Cristiano Ronaldo ufite imyaka 41 n’iminsi 147, yabaye umukinnyi ukuze utsinze igitego mu mikino yo gukuranamo y’Igikombe cy’Isi, agahigo kiyongera ku kandi ko kuba umukinnyi rukumbi ku Isi watsinze igitego mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi.
Ronaldo spoke to me🥹
Cristiano Ronaldo paid tribute to Luka Modrić after Croatia's World Cup exit in Toronto.
At 40, this could be the end of Modrić's remarkable international career. 🇭🇷👏#WorldCup2026 pic.twitter.com/f4OWdIORsY
— Athan Tashobya (@AthanTashobya) July 3, 2026
Ronaldo spoke to me🥹
Cristiano Ronaldo paid tribute to Luka Modrić after Croatia's World Cup exit in Toronto.
At 40, this could be the end of Modrić's remarkable international career. 🇭🇷👏#WorldCup2026 pic.twitter.com/f4OWdIORsY
— Athan Tashobya (@AthanTashobya) July 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!