Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Aviva Stadium y’i Dublin muri Irlande, wahuje Bayer Lerverkusen yawukinaga bwa gatatu ndetse ibura imikino ibiri gusa ngo isoze umwaka w’imikino idatsinzwe, na Atalanta yawukinaga bwa mbere ndetse ishaka igikombe cya kabiri kiyongera kuri Copa Italia yatwaye mu 1963.
Atalanta yasezereye Marseille muri 1/2 ni yo yatangiye umukino iri hejuru, bigaragara ko irusha Bayer Leverkusen yo yasezereye AS Roma. Gusa, rutahizamu Gianluca Scamacca ntiyari yiteguye kubyaza umusaruro uburyo bwabonetse mu minota ya mbere.
Byasabye gutegereza umunota wa 12, iyi kipe yo mu Butaliyani ifungura amazamu ku gitego cya Ademola Lookman wahawe umupira na Davide Zappacosta, awutera mu nguni y’izamu hejuru.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Bayer Leverkusen yabaye nk’ikangutse itangira kurema uburyo buremereye imbere y’izamu burimo umupira mwiza Frimpong yahaye Alex Grimaldo, agiye kurekura ishoti awuburira mu maguru.
Guhuzagaruka kwa Bayer Leverkusen kongeye kugaragara ku munota wa 26, Ademola Lookman afata umupira, acenga Granit Xhaka awumunyujije hagati y’amaguru, arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.
Leverkusen yasabwaga kurira umusozi mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yagiye ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura nk’aho Florian Wirtz yasigaranye n’umunyezamu gusa, ariko gushyira umupira mu izamu biramugora.
Mu gice cya kabiri, Xabi Alonso utoza iyi kipe yo mu Budage yakoze impinduka, akuramo Josip Stanišić ashyiramo Victor Boniface ngo arebe ko yakwishyura gusa bikomeza kugorana.
Ku munota wa 76, Umunya-Nigeria Ademola Lookman wahiriwe cyane n’uyu mukino, yatsinze igitego cya gatatu cya Atalanta ku mupira yahawe na Gianluca Scamacca, acenga Edmond Tapsoba mbere yo gutsinda.
Bayer Leverkusen yari yaramenyereweho gutsinda mu minota ya nyuma muri uyu mwaka w’imikino, byarangiye noneho byanze, itsindwa na Atalanta ibitego 3-0 ndetse itakaza igikombe cya Europa League.
Iyo iyi kipe ya Xabi Alonso itsinda uyu mukino yari kuba isigaje umwe [wa nyuma w’Igikombe cy’u Budage] kugira ngo ikore amateka yo gusoza umwaka w’imikino idatsinzwe aho kuri ubu agahigo kayo kagarukiye ku mikino 51 mu marushanwa yose, mu gihe cy’iminsi 361.
Kwegukana Europa League byahesheje Umutoza Gian Piero Gasperini na Atalanta kuzakina UEFA Champions League ya 2024/25.
Ni mu gihe Ademola Lookman yabaye umukinnyi wa gatandatu utsinze ibitego bitatu ku mukino wa nyuma wa Europa League. Uwaherukaga ni Jupp Heynckes ubwo yakiniraga Borussia Monchengladbach ku mukino wa nyuma wa Uefa Cup mu 1975.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!