Nyuma y’amasezerano y’impande zombi, Aston Villa yakorewe umwambaro n’uruganda rwa Adidas, ukazatangira gucuruzwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026.
Mbere y’uko uyu mwambaro utangira kugurishirizwa ku maduka y’iyi kipe, hashyizwe hanze itangazo rihamagarira abakunzi bayo kuzagura uyu mwambaro mu rwego rwo kuyishyigikira.
Gusa hari abafana bari baguze uyu mwambaro mbere y’uko u Rwanda rugirana ubufatanye n’iyi kipe bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, aba bakaba bemerewe kuguranirwa.
Yagize iti “Aba-Villans bari baramaze kugura imyambaro ya yo mu rugo ya 2026/27 itariho ibirango by’abafatanyabikorwa, bakongera bakaza bagahabwa iyanditseho Visit Rwanda nta kindi kiguzi batswe n’ikipe.”
“Ibi kandi bigakorwa ku waba yaraguriye umwambaro mu iduka ry’ikipe riri kuri stade ya Villa Park, mu iduka rya Bullring, abayiguriye ku ikoranabuhanga cyangwa abaguriye kuri JD Sports. Buri wese yemerewe iyi serivisi. Biroroshye ni ukuzana umwambaro usanganywe ukavugana n’umukozi wa Aston Villa ku wa Gatanu.”
Ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myambaro yayo imbere mu gatuza.
Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!