Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, ni bwo mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, hazabera umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22. Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 21.
U Rwanda nk’igihugu gishyize imbere ubukerarugendo harimo n’ubushingiye ku mikino, rwatumiye bamwe mu ba-sportifs bazagira uruhare mu kwita amazina abana 22 b’ingagi.
Bamwe muri abo baturuka muri Aston Villa yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, dore ko iyi kipe iheruka no kugirana amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuri iyi nshuro mu Rwanda hazaba hari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, wavuze ko ubufatanye iyi kipe yagiranye na Visit Rwanda buzafasha ikipe kwagura izina ryayo muri Afurika no guteza imbere umupira w’amaguru.
Undi uzaba uhagarariye iyi kipe, ni James Grant Chester wakanyujijeho mu makipe yo mu Bwongereza, akaba yarakiniye na Aston Villa hagati ya 2016-2020.
Chester yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ahereye muri Manchester United mu 2007, ayikinira imikino mike mbere y’uko imutiza mu makipe ya Peterborough United, Plymouth Argyle na Carlisle United.
Iyi yayivuyemo ajya muri Hull City, nyuma y’imyaka ine ayivamo ajya muri West Bromwich Albion, ayimaramo umwaka umwe mbere y’uko ajya muri Aston Villa yakiniye imikino igera ku 120, anayibera kapiteni wayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Mu mwaka wa nyuma wa 2020 yamutije muri Stoke City, ayivamo mu 2023 ajya muri Derby County. Ari gusoza gukina yakiniye Barrow na Salford City zo mu Cyiciro cya Kane mu Bwongereza.
Yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Pays de Galles, ayifasha mu mikino ya UEFA Euro 2026.
Usibye aba, mu Rwanda hari abandi ba-sportifs barimo Patrice Evra na Mamadou Sakho bakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’amakipe yo mu Bwongereza arimo Manchester United na Liverpool.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!