Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo hakomeje imikino y’Umunsi wa 17 w’Icyiciro cya Kabiri, ari na bwo ASPOR yari yakiriye Kamonyi FC.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko ikibazo cyasigaye cyibazwaho ni imiterere y’iki kibuga, bigaragara ko cyari cyuzuyemo amazi n’ibyondo, aho gutera umupira byari byabaye igorabahizi.
Abakinnyi b’amakipe yombi bari babaye nk’inyogaruzi bari gukinira mu mazi, bamwe imyenda yafashe ibara rimwe kubera icyondo cyuzuye ku myenda yabo.
Iki kibuga gikunze kuberaho imikino y’Icyiciro cya Kabiri cyangwa iy’Igikombe cy’Amahoro, si ubwa mbere bigaragaye ko kitari ku rwego rwo gukinirwaho, dore ko no mu 2024 cyahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugira ngo kibanze gitunganywe.
Iki kibuga giherereye i Rugende mu Karere ka Gasabo, kiri mu gishanga ku buryo iyo imvura iguye kirekamo amazi ku buryo bigoye gukinirwamo.
Iruhande rw’umurongo uzengurutse ikibuga hacukuye umuferege ugikikije ushobora gutemberamo amazi mu gihe yabaye menshi. Iyo abakinnyi basoje imyitozo cyangwa imikino ni naho bahanagurira inkweto zabo n’ibindi bikoresho mbere y’uko bataha.
#FERWAFAD2Men | Saturday
ASPOR 1-1 KAMONYI
Abarebye Match bavuga ko ASPOR yakinnye neza cyane, Yabuze amahirwe muri iki kiyaga yakiriramo ku munota wa nyuma Ubwo Rutahizamu Yasigaranaga umupira wenyine n’umuzamu ariko abura Umusare umwambutsa!
FERWAFA D2 ni Development… pic.twitter.com/HZeiiDaM53
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) February 22, 2026
Nawe ihere ijisho🙆♂️
Nuko mu Cyiciro cya Kabiri biba bimeze 😂
Hari ku mukino warangiye;
ASPOR 1-1 KAMONYI pic.twitter.com/N4RF842bdB— Tito Hare (@harerimana_tito) February 22, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!