Ibaruwa yanditswe n’ubunyamabanga bwa AS Muhanga ukwa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024, igaragaza ibirego byinshi bikubiyemo ibyaha by’umupira w’amaguru byakozwe na Espoir FC.
AS Muhanga yayanditse igira ngo itange ikirego iregamo Espoir FC kubera ko ikinisha abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa by’umwihariko ay’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.
Umwe mu bayobozi bitabiriye inama yahuje abayoboye amakipe na FERWAFA, yabwiye IGIHE ko "Espoir FC yemerewe kuzakina imikino ya nyuma ’play-offs’ izatangira ku wa 22 Gicurasi 2024 kuko AS Muhanga yatanze ikirego yaratinze."
Impamvu AS Muhanga yatangaga harimo iy’uko Espoir FC yakinishaga abakinnyi 34 bafite ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru aho kugira 30 gusa.
Bane barenga kuri uwo mubare bakorewe ibyangombwa bigaragaza ko ari abakinnyi b’ikipe y’abato (junior).
Indi ni uko umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Watanga Christian Milembe, yari afite ibyangombwa n’imyirondoro bitandukanye.
Nyuma y’ibyo bibazo hagati y’amakipe yombi, AS Muhanga na Espoir FC bigomba guhurira kuri Stade y’Akarere ka Muhanga zikina umukino usoza Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Iyi kipe yo mu Karere ka Rusizi yemerewe gukina imikino ya nyuma igomba guhanga na Vision FC mu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi, mbere yo guhura na Rutsiro ndetse na Intare FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!