Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, ni bwo Paris Saint-Germain yongeye kwandika amateka muri ruhago y’u Bufaransa igatwara Ligue 1 ku nshuro ya 12.
Umunsi wa 31 wa Shampiyona ntiwagenze neza kuri iyi kipe yo mu Mujyi wa Paris kuko yanganyije na Le Havre ibitego 3-3 aho yishyuye ku munota wa nyuma.
Nyuma yo gutakaza aya manota, Umutoza wayo Luis Enrique yavuze ko yatsinda cyangwa yatsindwa yamaze kwizera igikombe kuko amanota n’ibitego arusha amakipe amukurikiye adafite ubushobozi bwo kubikuramo.
AS Monaco yari ifitiwe icyo cyizere yahise ikiraza amasinde rugikubita itsindwa na Olympique Lyonnais, itanga igikombe.
Nk’uko byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yavuze ko ikipe igiye guhozaho kugeza umwaka w’imikino urangiye.
Ati “Gutwara shampiyona ni iby’agaciro cyane ariko bikaba akarusho iyo ubikoze ku nshuro ya 12. Ibi ni iby’igiciro cyinshi kuri buri wese ufite aho ahuriye na Paris Saint Germain.”
"Tugiye gufatanyiriza hamwe kunezerwa nk’umuryango kandi dukomeze dukore cyane umukino ku wundi kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.”
Ni Shampiyona PSG yegukanye imaze gutsindwa umukino umwe gusa, ikaba yaranganyije 10 mu gihe indi mikino 20 yose yayitsinze. Ifite amanota 70 aho yarushaga AS Monaco 12 mu gihe hasigaye imikino itatu gusa.
Uyu wabaye umwaka wa gatatu wikurikiranya iyi kipe itwara igikombe nk’uko yabikoze kuva 2017-18 kugera 2019-20 ariko hakivangamo Lille yagitwaye 2020-21.
Iyi kipe yo mu Bufaransa iracyari mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya UEFA Champions League itaregukanaho na rimwe, aho iri muri ½ itegereje kuzahura na Borussia Dortmund.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!