Biramahire Abeddy yari amaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports.
Umunyamabanga Mukuru wa Kigali, Gasana Francis, yemereye IGIHE ko bamaze kumvikana na Biramahire.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakinaga muri Zambia, azasinya imyaka ibiri muri AS Kigali.
Biramahire yagiye muri FC Buildcon muri Nyakanga 2019, aho yageze nyuma yo gukina amezi atandatu muri Mukura Victory Sports.
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane akinira Police FC, yageze muri Mukura Victory Sports avuye muri Club Sfaxien yo muri Tunisie, yari yagezemo muri Nzeri 2018.
Birahamire watangiye guhamagarwa mu Amavubi mu 2017, ni umwe mu bakinnyi bari bato mu ikipe y’Igihugu yakinnye CHAN 2018 muri Maroc.
Nasinyira AS Kigali, azaba abaye umukinnyi wa gatanu mushya iguze mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira. Abandi baguzwe n’iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge na Shabani Hussein ‘Tchabalala’.
AS Kigali ikomeje umwiherero, aho iri kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira gukina mu mpera za Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!