Ni umukino AS Kigali yabanje mu kibuga Tuyisenge Jacques na Niyonzima Olivier Seif bari bamaze imikino myinshi batari muri 11 babanza mu kibuga.
Marine FC yatangiye ikina neza umukino wubakiye hagati mu kibuga, ibifashijwemo n’abasore barimo Ishimwe Jean Rene ku buryo AS Kigali yari yagowe no kubona aho yamenera.
Ku munota wa kabiri, Gitego Arthur yari abonye amahirwe ya mbere muri uyu mukino yashoboraga kuvamo igitego cya Marine ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.
Marine yakinaga uyu mukino ifite icyizere kuko mu mukino uheruka yatsinze Etincelles ibitego bitatu ku busa mu gihe AS Kigali yo yatsinzwe na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Byageze ku munota wa 20 AS Kigali imaze kwinjira mu mukino ndetse Ahoyikuye Jean Paul na Nyarugabo Moise batangira gutanga imipira kuri bagenzi babo basatira.
Amakipe yombi yakinaga umukino ugenda gake cyane ku buryo washakaga aho igitego kiri buve ukahabura. Nyarugabo wari umaze kwinjira mu mukino, yaciye mu rihumye Rushema Chris atera ishoti umunyezamu wa Marine FC Ahishakiye Heritier awukuyemo, Jacques Tuyisenge awushyira mu rushundura.
Marine FC yakomeje kubona uburyo bwinshi, ariko Gitego ntiyahiriwe kuko yarase imipira myinshi yashoboraga kubyara igitego.
Iki gitego cyatumye AS Kigali yigarurira icyizere iyobora umukino kuva ku munota 17 kugeza igice cya mbere kirangiye. Tuyisenge yaherukaga igitego atsinda Mukura kuri Stade Kamena.
Umutoza Rwasamanzi Yves ku munota wa 62 yakoze impinduka akuramo Gitego Arthur ashyira mu kibuga Usabimana Olivier.
Uyu musore akijyamo yahaye akazi gakomeye cyane Saturo Edward na Bishira Ratif bari mu bwugarizi bwa AS Kigali.
Casa Mbungo André nawe yahise akora impunduka akura mu kibuga Jacques Tuyisenge na Lawrence Djuma ashyiramo Mugheni Fabrice na Akayezu Jean Bosco kugira ngo akomeze hagati mu kibuga.
Ku munota kandi wa 79, Mbungo yongeye gushyira mu kibuga Kalisa Rashid, asimbura Rucogoza Elissa wari wananiwe cyane.
Nyuma y’izi mpinduka Marine yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego. Bwari buturutse kuri koruneri Mugisha Désiré yashyize ku mutwe ariko umupira ujya ku ruhande.
AS Kigali yakinaga umukino wa kumara iminota harimo kurenza cyane ndetse no kuvunika kwa hato na hato, bigasaba Marine gukoresha uburyo buke yabonaga ikagera imbere y’izamu nubwo igikorwa cya nyuma aricyo cyabuze.
Uyu mukino warangiye Marine FC itsindiwe iwayo ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu, naho AS Kigali yo yahise ijya ku mwanya wa Gatatu n’amanota 20.
Marine izakina na Mukura VS ku wa 2 Ukuboza, naho AS Kigali izacakirane na Kiyovu Sports ku mukino wayo ukirikira tariki ya 3 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!