00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yatsinze Gasogi United, Mukura VS itsindirwa i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 October 2022 saa 07:34
Yasuwe :

AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0, Etincelles FC itsinda Mukura ibitego 2-1 mu mikino y’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022.

Umukino wa AS Kigali na Gasogi United watangiye amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga kuko mu minota umunani nta kipe yari yagerageje uburyo imbere y’izamu ry’indi.

Ku munota wa 12, Djuma Lawrence yacomekeye umupira Tchabalala ariko umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël asohoka neza umupira awumukura ku mutwe.

Gasogi United yanyuzagamo igasatira, nk’aho ku munota wa 20 Rugangazi Prosper yagerageje gutungura umunyezamu ashotera kure ariko Ntwari Fiacre aba maso umupira awufata neza.

Ku munota wa 26, Ngono Guy yacenze Rugirayabo Hassan ahindura umupira imbere y’izamu ariko Maxwell awushyize ku mutwe umupira uca hanze gato y’izamu.

Nyuma y’umunota wa 30, umukino washyushye aho umupira wavaga ku izamu rimwe ijya ku rindi ariko ba myugariro b’amakipe yombi bakabyitwaramo neza.

AS Kigali yakomeje gusatira ihanahana neza hagati mu kibuga ariko ba rutahizamu bakananirwa gutera mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Tuyisenge Jacques asimbura Félix Koné. Iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje gusatira ariko Man Ykre gushyira umupira mu izamu biramwangira.

Ku munota wa 61, AS Kigali yazamutse neza cyane Djuma Lawrence atera ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze gato y’izamu.

AS Kigali yari yacumbitse imbere y’izamu rya Gasogi United, ku munota wa 64 Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Shabani Hussein Tchabalala ahagaze wenyine, awufungira ku gatuza arekura ishoti atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

Gasogi united yatangiye gukora impinduka Rugangazi Prosper asimburwa na Ishimwe Kevin mu gushaka kongera imbaraga mu busatirizi.

Impinduka zatangiye kugaragara Gasogi United itangira gusatira bikomeye ishaka kwishyura igitego ari nako ibona coup franc na koruneri nyinshi.

AS Kigali yakomeje gusatira ariko Tuyisenge Jacques na Tchabalala batera imipira umunyezamu Cuzuzo akayikuramo neza.

Gasogi United yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego ibona koruneri nyinshi ariko igitego kiranga kirabura. Umukino warangiye AS Kigali itsinze Gasogi United igitego 1-0.

Wabaye umukino wa kane AS Kigali itsinze muri iyi shampiyona. Iyi kipe kuri ubu ifite amanota 12 mu gihe Gasogi United mu mikino itandatu imaze gukina, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 10.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Etincelles FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 iwayo kuri Stade Umuganda.

Nyuma y’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, Kiyovu sports ni yo iyoboye urutonde rusange n’amanota 16, Rayon Sports ni iya kabiri ifite 15, Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 mu gihe AS Kigali yageze ku wa kane n’amanota 12.

Urutonde rw'abakinnyi 11 babanje ku ruhande rwa AS Kigali
Urutonde rw'abakinnyi 11 babanje ku ruhande rwa Gasogi United
Umutoza Casa Mbungo André wa AS Kigali n'abungiriza be
Umusifuzi Mpuzamahanga Twagirumukiza Abdul Karim ni we wayoboye umukino
Umutoza Casa Mbungo André mbere y'umukino
Umutoza wa Gasogi United Ahmed Adel mbere y'umukino
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yabanje ku ntebe y'abasimbura
Rutahizamu w’Umunya-Cameroun Man Ykre ahanganye na myugariro wa Gasogi United, Habimana Hussein
Ni umukino wari urimo imbaraga nyinshi
Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aimé Gaël, ahoza ishoti ryari ritewe na rutahizamu wa AS Kigali Hussein Tchabalala
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yatangiye kwishyushya mu gice cya mbere
Umutoza Casa Mbungo André atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Myugariro wa Gasogi United, Bugingo Hakim, agerageza guhagarika umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, Haruna Niyonzima 'Fabregas'
Icyakurikiyeho ni ukwiturana hasi
Muhawenimana Claude, umufana ukomeye wa Rayon Sports na we yari yaje kureba uyu mukino
Umunyamakuru w'Imikino kuri Fine FM, Isimbi Christelle, ubwo yashyiraga ibirungo ku minwa mbere y'umukino
Nshimiye Joseph, umufana ukomeye wa AS Kigali akurikira uko ikipe ye iri kwitwara
Abafana ba Gasogi United ntibanyurwaga n'uko ikipe yabo iri kwitwara
Nta byishimo byagaragaraga ku maso ya Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, watsinzwe uyu mukino
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, atuje areba uko abasore be bakomeje kwitwara neza
Abatoza ba APR FC, Umukuru w'Agateganyo Ben Mussa (iburyo) n'uwongera imbaraga Pablo Morchon (ibumoso) baje kureba uyu mukino
Umutoza wungirije wa Police FC, Kilasa Alain, yicaye imbere y'umutoza we mukuru Mashami Vincent bombi bakurikiye uyu mukino
Rutahizamu Tuyisenge Jacques ubwo yari yinjiye mu kibuga yaremye uburyo bumwe na bumwe n'ubwo butatanze igitego
Ishoti ryatewe na rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala wa AS Kigali, Umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël yarikurikije amaso ryinjira mu rushundura atarikozeho
Kari agahinda kuri we n'ubwo yagerageje kugarura imipira myinshi
Byari ibyishimo kuri Hussein Tchabalala! Yari aherekejwe na Tuyisenge Jacques (inyuma ye) na Man Ykre nyuma yo gufungura amazamu ya Gasogi United
Tchabalala asanzwe ari rutahizamu ngenderwaho wa AS Kigali
Cyari icyizere cyo kubona amanota atatu muri uyu mukino wabagoye cyane
Mukansanga Salima ni we wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino
Umutoza wa Gasogi United, Ahmed Adel, amaze gutsinda imikino ibiri gusa, anganya umwe, atsindwa ibiri
Muganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, na we yari ari kuri uyu mukino
Abafana ba Gasogi United bari babukereye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages