00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali WFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 March 2022 saa 04:05
Yasuwe :

N’ubwo yatsinzwe n’ikipe y’Inyemera WFC ibitego 2-1, AS Kigali WFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yari yaramaze kwegukana.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi kuri iki Cyumweru, aho ikipe y’Inyemera WFC isanzwe yakirira imikino yayo.

Kuri uyu mukino hari hari abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, barangajwe imbere na Perezida w’iri shyirahamwe Nizeyimana Olivier, Komiseri ushinzwe umutekano, IP Umutoni Chantal na Kayishakire Hadidja ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore mu Rwanda.

Saa Sita z’amanywa, umusifuzi wo hagati yari atangije uyu mukino wanitabiriwe n’abafana baringaniye.

AS Kigali yatangiye isatira ibicishije kuri Usanase Zawadi, Nibagwire Liberée na Ukwinkunda Jeannette, bose bakina mu busatirizi bw’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Ikipe y’Inyemera WFC nayo yari ihagaze neza mu bwugarizi bwa yo bwari buyobowe na Muhawenimana Constance na bagenzi be.

Nyuma yo gukomeza gusatira, ikipe ya AS Kigali WFC yabonye igitego ku munota wa 23 cyatsinzwe na Mukantaganira Joselyne ukina mu bwugarizi bw’iyi kipe ku ruhande rw’iburyo, nyuma y’umupira yatereye kure uhita werekeza mu izamu.

Inyemera WFC yanyuzagamo igasatira biza kuyiviramo kubona igitego ku munota wa 43, cyatsinzwe na Mukarwego Marie Claire kuri penaliti yari ikozwe Mukantaganira Joselyne.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Byahaga amahirwe Inyemera WFC yo kubona umwanya wa Kabiri mu gihe byari kuba birangiye gutya.

Igice cya Kabiri, cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’ikipe y’Umujyi wa Kigali, ikuramo Nyiramwiza Marthe, Mukeshimana Dorothé na Nibagwire, basimburwa na Mukeshimana Jeannette, Imanizabayo Florence na Iradukunda Callixte.

Izi mpinduka za AS Kigali WFC zari zigamije gushaka ikindi gitego, kuko mu busatirizi hari intege nke.

Inyemera WFC nk’ikipe yari iri mu rugo kandi ishaka umwanya wa Kabiri, byaje kuyikundira ku munota wa 68 ubwo Mukarwego Marie Claire yongeraga kubona inshundura ku mupira mwiza yari ahawe na Mukandayisenga Jeanine.

Ibi byahise bituma AS Kigali WFC ikora izindi mpinduka, ikuramo Ukwinkunda Jeannette na Usanase Zawadi, basimburwa na Kayitesi Alodie na Nyirandagijimana Diane, basabwaga gufasha ikipe ya bo kubona ibitego.

Inyemera WFC yakomeje gucunga neza izamu rya yo, umukino urangira yegukanye intsinzi ku bitego 2-1 inasoza shampiyona iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 33, mu gihe AS Kigali WFC yegukanye igikombe ku manota 43 mu mikino 16. APAER WFC yegukanye umwanya wa Gatatu n’amanota 31.

AS Kigali WFC wari umukino wa Mbere itsinzwe mu mikino 15 ya shampiyona ikinwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore.

Ikipe ya ES Mutunda WFC na Freedom WFC ni zo zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, mu gihe IPM WFC na Kayonza WFC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere.

Ikipe ya Mbere yahawe igikombe, imidari na sheki ya miliyoni eshanu, iya Kabiri ihabwa imidari na sheki ya miliyoni eshatu mu gihe iya Gatatu yahawe imipira itatu.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Mugabo Nizeyimana Olivier yavuze ko yishimira intambwe imaze guterwa muri ruhago y’abagore ariko avuga ko hakiri byinshi byo gukora.

Ati "Icya Mbere ndishimye cyane, kuva njye na bagenzi banjye twatangira kuyobora, ni ubwa dutanze igikombe. Ni igihe cy’ibyishimo. Ikindi dushimira ni uko shampiyona y’abagore irangiye neza kandi yanakinywe neza n’ubwo harimo imbogamizi z’amikoro nanone zifite aho zihuriye na COVID-19."

Yakomeje agira ati "Ikirushijeho ni uko birangiye neza. Ndashimira cyane AS Kigali WFC itwaye igikombe kandi ni ikipe y’ubukombe muri aya marushanwa. Ndashimira by’umwihariko Umujyi wa Kigali kubw’inkunga ikomeye muri uyu mupira w’abagore."

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye kongera imbaraga mu ikipe y’Inyemera WFC ndetse ikazajya ikinira imikino ya yo kuri Stade ya Gicumbi nka basaza ba bo.

Uyu muyobozi kandi, yavuze ko Inyemera WFC igomba kongererwa ingengo y’imari kuko yerekanye ko iramutse ishyigikiwe yagera ku rwego rwo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Teddy Gacinya, yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe ku ikipe abereye umuyobozi, ndetse anashimira Umujyi wa Kigali udahwema kubaba hafi.

Ati "Ntacyo nabona cyo kuvuga uretse kuvuga ko nishimye cyane. Aba bana badushimishije, baduhesheje ishema rwose. Kwegukana ibikombe 11 ntabwo ari amahirwe gusa haba harimo no kwitanga. Ndashimira Umujyi wa Kigali kuko utuba hafi cyane."

Umutoza mukuru w’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, Kayitesi Egidie yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko ashimira abakinnyi be bitanze bakaba bageze ku ntego bihaye.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Inyemera WFC: Mukandayisaba Immaculée, Mukayesu Marie Louise, Muhawenimana Constance, Uwamariya Vestine, Mutuyemungu Bertine, Mukandayisenga Jeanine, Tugeriwacu Leoncie, Nyirandikubwimana Thèrese, Uwamahoro Marie Claire na Uwimpaye Léonie.

AS Kigali WFC: Uwamahoro Diane, Nibagwire Sifa Gloria, Mukantaganira Joselyne, Ingabire Aline, Uwimbabazi Immaculée, Nibagwire Libellée, Usanase Zawadi, Nyiramwiza Marthe, Ukwinkunda Jeannette na Mukeshimana Devothée.

Abakinnyi 11 ba Inyemera WFC babanjemo
Abakinnyi 11 ba AS Kigali WFC babanjemo
AS Kigali WFC yegukanye igikombe cya 11 cya shampiyona
Byari ibyishimo kuri iyi ikipe y'Umujyi wa Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages