AS Kigali na Kiyovu Sports zasabye Umujyi wa Kigali kwihuza zikaba ikipe imwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi w’amakipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports bwandikiye ubw’Umujyi wa Kigali busaba ko bwakwemererwa kwihuza, amakipe yombi agakora ikipe imwe dore ko yose afashwa n’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa amakipe yombi yandikiye Umujyi wa Kigali tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka, IGIHE yaboneye kopi, yawumenyesheje ko yicaye agasanga kwihuza byayafasha kugira ikipe imwe ikomeye.

Ati” Nyuma y’ubusabe bwa Kiyovu Sports isaba AS Kigali ko twakwihuza tugakora ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali ikomeye. Nyuma kandi yo guhura kwa Komite Nyobozi z’amakipe yombi tukabiganiraho tugasanga igitekerezo ari cyiza cyane cyafasha mu bukangurambaga mu batuye Umujyi wa Kigali, tukabyemeranywaho.”

“Tubandikiye tubasaba ko mwashyigikira iki gitekerezo cyacu nk’Umuterankunga wacu mukuru kugira ngo iyi kipe nshya y’Umujyi wa Kigali izabashe kugera kure mu marushanwa yo mu gihugu ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga no gukundisha abanyamujyi umukino ubereye ijisho ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.”

AS Kigali imaze imyaka 13 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC MU 2006 mu gihe Kiyovu Sports yo imaze imyaka 58 ibayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961.

IGIHE yumvise ko Kuri uyu wa Kane aribwo Umujyi wa Kigali uzagira icyo uvuga kuri iki cyifuzo cy’amakipe yombi.

AS Kigali yari yemerewe n’umujyi wa Kigali miliyoni 380 Frw muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/19 mu gihe akarere ka Nyarugenge kari gasanzwe kagenera Kiyovu Sports miliyoni 40 Frw buri mwaka w’imikino.

Kugeza ubu ntiharamenyekana izina ikipe nshya yahabwa mu gihe byaba byemejwe n’Umujyi wa Kigali ko amakipe yombi yihuza.

Kiyovu Sports na AS Kigali zasabye Umujyi wa Kigali ko zakwihuza zigakora ikipe imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza