Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali imenya niba izakina umukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka.
AS Kigali ifitanye umukino wo kwishyura wa ½ izahuramo na Police FC kuri Stade ya Kigali. Umukino ubanza, Abanyamujyi batsinze Police igitego 1-0.
Ikinyuranyo cy’igitego kimwe cyavuye kuri rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 45 nyuma yo gutera umutwe umupira wazamuwe na Haruna Niyonzima.
Uhereye ku bakinnyi, abayobozi n’abatoza b’iyi kipe bose bahuriza ku ntego yo kwegukana iri rushanwa ndetse ngo bazi ibisabwa byose byabafasha muri urwo rugendo.
Ikipe ya AS Kigali ikorera umwiherero mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Umukinnyi wo hagati, Kalisa Rachid avuga ko icyabajyanye mu Karere ka Muhanga ari ukugira ngo bitegure neza kandi bazabone umusaruro muri iri rushanwa.
Kalisa avuga ko baramutse bageze ku mukino wa nyuma, icyo bazaba basabwa nk’ikipe ari ugukaza imyiteguro kurushaho.
Yagize ati “Byose uko mbibona birasaba kwitegura bihagije, niyo mpamvu turi aha (i Muhanga). Uwo twahura wese yaba APR FC na Rayon Sports, ni amakipe akomeye bidusaba kuba twiteguye neza.”
Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André yatoje Kalisa Rachid muri Police FC na Kiyovu SC kimwe na Mugheni Kakule Fabrice.
Mu 2012 ikipe ya AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro itozwa na Cassa Mbungo André ufite intego yo kongera kubasubiriramo amateka.
Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, Igikombe cy’Amahoro guheruka gukinwa mu 2019. Icyo gihe cyatwawe na AS Kigali itsinze Kiyovu SC ibitego 2-1.
Undi mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza uzakinwa kuwa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, uhuze APR FC na Rayon Sports.










Kanda hano urebe andi mafoto menshi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!