Iyi kipe itozwa na Nshimiyimana Eric, yatangiye umwiherero tariki ya 7 Ukwakira, ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikaba muri hoteli iri hafi yayo.
Kuri ubu, AS Kigali iri gukora idafite abakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Kalisa Rachid, Bayisenge Emery, Ndekwe Félix na Rusheshangoga Michel bari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cap-Vert mu kwezi gutaha.
Hari kandi abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Umurundi Kwizera Pierrot utarakinnye umwaka ushize w’imikino kubera imvune ndetse mugenzi we, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ waguzwe muri Bugesera FC.
Ubuyobozi bwa AS Kigali bwabwiye IGIHE ko aba bakinnyi bombi b’Abarundi bategerejwe i Kigali ku wa Kabiri mu gihe Umunya-Nigeria Orotomal Alex azahagera tariki ya 23 Ukwakira.
Ikipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, aho muri uyu mwaka w’imikino, ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa Nyafurika rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo.
Mu mwaka ushize w’imikino, AS Kigali yasezerewe na Proline FC yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi y’ijonjora rya kabiri.
Nyuma yo gukina ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, AS Kigali izitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Ukuboza.
Amafoto: Umurerwa Delphin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!