Abo ni Umutoza Mukuru, Sogonya Hamiss Kishi, Uw’abanyezamu Mustapha Safari Jean Marie Vianney n’Uwongerera imbaraga abakinnyi, Ntagisanimana Saida.
Aba bahise basimburwa na Mukamusonera Theogenie wagizwe Umutoza Mukuru, Mubumbyi Adolphe watozaga abana b’abangavu yagizwe umwungirije mu gihe uwongera imbaraga agishakishwa.
Aba bashinjwa umusaruro muke nyamara AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 aho yatsinze imikino yose uko ari itandatu.
Ikindi bashinja abatoza ni umwuka mubi mu bakinnyi, n’ubwo Perezida w’ikipe avuga ko nta mwuka mubi uri mu ikipe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bavuganye na IGIHE batangaza ko umutoza mukuru Sogonya Hamiss Kishi yasanze itsinda ry’abakinnyi 27 agenda abasezerera buhoro buhoro kugeza aho ubu ikipe ifite abakinnyi 19 gusa. Abo yasezereye avuga ko atabakeneye.
Umunyezamu Judith Nyirabashyitsi wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere yasezeye mu ikipe nyuma yo kuva muri CECAFA 2022 yabereye muri Tanzania muri Nyakanga 2022 bitewe n’umwuka mubi wari hagati ye n’umutoza w’abanyezamu Safari Jean Marie Vianney ushinja uyu munyezamu kuba akuze cyane.
Nyirabashyitsi winangiye kugaruka mu ikipe iminsi yahawe n’ubuyobozi ngo abe yatangiye imyitozo yararenze afatwa nk’uwataye akazi ahita yandikirwa ibaruwa imuhagarika ku kazi n’ubwo agifitanye amasezerano y’umwaka umwe na AS Kigali. Bivuze ko ubu nta yindi kipe yakwerekezamo keretse ahawe ibaruwa imurekura. Kugeza ubu Itangishaka Claudine niwe munyezamu wa mbere.
Abakinnyi ba AS Kigali ntibaheruka agashahara
Tariki 25 Ukuboza nizigera amezi araba yuzuye atanu abakinnyi ba AS Kigali y’abagore badaheruka umushahara, abakinnyi b’iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali baheruka umushahara w’ukwezi kwa Nyakanga 2022.
Imikino ine iheruka AS Kigali y’abagore yayikinnye nta myitozo ikora mu buryo bwo kwanga guterwa mpaga, nk’ikipe ikomeye abakinnyi baraza bakisuganya bagakina ndetse bagatsinda.
Tariki 26 Ugushyingo, Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali y’abagore Mbabazi Claire yasuye ikipe imaze gutsinda Fatima isanzwe iri muri enye za mbere ibitego 4-0, yakoranye inama n’abakinnyi abizeza ko tariki 6 Ukuboza bazabona umushahara w’Ugushyingo wagezeho ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere. Perezida Twizeyeyezu Marie Jose, we abakinnyi ntibaheruka kumuca iryera.
Amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko iyi kipe igenerwa ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw ku mwaka yakoresheje agera kuri miliyoni 75 Frw mu irushanwa y’amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba CECAFA yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania muri Kanama 2022 hagamijwe gushaka ikipe yahagararira aka karere mu mikino ya CAF Champions league y’abagore.
AS Kigali yabaye iya gatatu igikombe gitwara na Simba SC y’abagore aba ari nayo ihagararira aka karere muri iryo rushanwa.
Andi makuru kandi avuga ko akanama kagenzura ikoreshwa ry’umutungo k’umujyi wa Kigali kasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kwerekana uburyo umutungo wakoreshejwe igihe ikipe yari muri CECAFA ariko biba ikibazo kuko bivugwa hari amafaranga adafitiwe inyemezabwishyu yagaragaye ko yaba yarakoreshejwe ari naho havuye ikibazo cyo guhagarika kubaha andi mu gihe batarerekana ikoreshwa ry’aya mbere.
Umwe mu bakinnyi ba AS Kigali twaganiriye yagize ati "Abakinnyi barakora imyitozo batuzuye kubera ikibazo cy’inzara, ba nyiri nzu ntibatworoheye bahora batwirukanka inyuma ngo tubishyure tukababwira ko natwe tugitegereje abayobozi bacu ngo batugoboke. Dufite amadeni aho duhahira, tubaye nabi cyane."
Aganira na IGIHE Perezida w’ikipe Twizeyeyezu Marie Jose yatubwiye ko bagize ikibazo cy’uko Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga iyi kipe utabahaye amafaranga ku gihe bityo basaba abakinnyi gutegereza bihanganye bayabaha nabo bakaba babahemba.
Yagize ati: "Ikibazo gihari ni uko umujyi wa Kigali utwizeza ko uri buduhe amafaranga usanzwe utugenera kuko bayaduha mu bice, igihe twajyaga muri CECAFA twakoresheje amafaranga menshi biba ngombwa ko baduha igice kinini, igihe bari basanzwe batugenera bya bice nticyakurikijwe nk’uko bisanzwe bigenda.
"Gusa bari batwijeje ko tariki 6 Ukuboza bari buyaduhe tugahemba abakozi b’ikipe ndetse tukaba twanakora ibindi bireba umutungo mu ikipe. Uyu munsi cyangwa ejo bashobora kuyaduha abakinnyi bagasanga amafaranga yabo ku ma konti yabo."
Yakomeje avuga ko ibyo kubura irengero ry’amwe mu mafaranga yakoreshejwe muri CECAFA 2022 atari ukuri.
Twizeyeyezu kandi asanga kubishyura ukwezi kumwe ntacyo byafasha abakinnyi kuko bamaze amezi menshi badahembwa.
Ati “Turagerageza uko dushoboye ngo tubahembe amezi ane ndetse nibishoboka tubahembe atanu kuko n’uku [Ukuboza] nako kugiye kugera ku mpera."
AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona y’abagore igeze ku munsi wa gatandatu n’amanota 18, yatsinze imikino yose.
Ubusanzwe iyi kipe ikoresha ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw ku mwaka wa shampiyona, ikoresha kandi miliyoni 6 Frw buri kwezi ihemba abakozi bayo, umukinnyi uhembwa umushahara uhanitse ahembwa ibihumbi 200 Frw mu gihe uhembwa uri hasi afata ibihumbi 100 Frw buri kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!