00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arteta yitabaje Wenger mbere yo guhura na Tottenham

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 April 2024 saa 09:33
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko yitabaje ibitekerezo bya Arsène Wenger wanyuze muri iyi kipe amubaza ibanga ryo gutwara Shampiyona y’u Bwongereza mbere y’uko akina na Tottenham Hotsupur.

Arteta yifuza gushyira iherezo ku myaka 20 ishize Arsenal idatwara igikombe giheruka guterurwa na Arsène Wenger mu mwaka w’imikino wa 2003-04 igitwara idatsinzwe ’Invincibles’.

Arsenal irakina umukino w’umunsi wa 35 wa Shampiona ya Premier League ifite inota rimwe irusha Manchester City iri kuyotsa igitutu. Mbere yo gutsinda umukino ukomeye mu yo asigaje avuga ko yegereye uwahoze ari umutoza we muri Wenger.

Ati "Rimwe na rimwe navuganye na we [Arsene Wenger], hari ibyo twaganiriye ku kucyegukana [Igikom be cya Shampiyona] ndetse n’ibi byo gutera intambwe ku yindi. Dufite ibidushyigikira byinshi, buri kimwe cyose kirahari."

“Ibyo tugomba guha abakunzi bacu turabizi, ibyo ni ibyishimo ndetse n’umunezero turamutse dutsinze uyu mukino. Iyo ufite amahirwe yo kubikora mu biganza byawe, urayakoresha bityo ukabigeraho.”

Ni akazi katoroshye kuri Arsenal kwikura imbere ya Tottenham ifite intego zo gusoreza umwaka w’imikino mu makipe ane ya mbere meza ndetse ikaba ifite n’icyizere kuko muri uyu mwaka yatsinze Liverpool na Manchester United.

Arsenal nayo ntiyabura icyo cyizere cyane ko umukino w’ubukeba uheruka kuyihuza na Chelsea yawegukanye itsinze ibitego 5-0.

Imikino 10 amakipe yombi aherutse guhuriramo, Zombi zatsinze imikino ine mu gihe indi ibiri zayinganyije.

Mikel Arteta yahishuye ko yabajije Arsène Wenger ibanga ryo gutwara Premier League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .