Arteta yifuza gushyira iherezo ku myaka 20 ishize Arsenal idatwara igikombe giheruka guterurwa na Arsène Wenger mu mwaka w’imikino wa 2003-04 igitwara idatsinzwe ’Invincibles’.
Arsenal irakina umukino w’umunsi wa 35 wa Shampiona ya Premier League ifite inota rimwe irusha Manchester City iri kuyotsa igitutu. Mbere yo gutsinda umukino ukomeye mu yo asigaje avuga ko yegereye uwahoze ari umutoza we muri Wenger.
Ati "Rimwe na rimwe navuganye na we [Arsene Wenger], hari ibyo twaganiriye ku kucyegukana [Igikom be cya Shampiyona] ndetse n’ibi byo gutera intambwe ku yindi. Dufite ibidushyigikira byinshi, buri kimwe cyose kirahari."
“Ibyo tugomba guha abakunzi bacu turabizi, ibyo ni ibyishimo ndetse n’umunezero turamutse dutsinze uyu mukino. Iyo ufite amahirwe yo kubikora mu biganza byawe, urayakoresha bityo ukabigeraho.”
Ni akazi katoroshye kuri Arsenal kwikura imbere ya Tottenham ifite intego zo gusoreza umwaka w’imikino mu makipe ane ya mbere meza ndetse ikaba ifite n’icyizere kuko muri uyu mwaka yatsinze Liverpool na Manchester United.
Arsenal nayo ntiyabura icyo cyizere cyane ko umukino w’ubukeba uheruka kuyihuza na Chelsea yawegukanye itsinze ibitego 5-0.
Imikino 10 amakipe yombi aherutse guhuriramo, Zombi zatsinze imikino ine mu gihe indi ibiri zayinganyije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!