Ni ubutumwa aya makipe yatanze mu gihe Abanyarwanda n’Isi batangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Arsenal yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho arimo abakinnyi bayo batatu ari bo Jurrien Timber na Ben White bakina mu bwugarizi n’umunyezamu wayo wa mbere, David Raya.
Bagize bati “Kuri iyi nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turunamira ababuze ubuzima tunifatanya n’Abanyarwanda. Kwibuka twiyubaka.”
Paris Saint-Germain na yo yifashishije abakinnyi bo mu ikipe y’abagore n’iy’abagabo, igenera ubutumwa bw’ihumure Abanyarwanda.
Iti "Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zambuwe ubuzima no kwifuriza gukomera abayirokotse."
Abo bakinnyi barimo Marquinhos, Désiré Doué, Vitinha, Bradley Barcola na Khvicha Kvaratskhelia. Mu bagore ni Paulina Dudek, Mary Earps, Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille na Baby Jordy Benera.
Mu bihe bitandukanye kandi aba bakinnyi n’abayobozi b’aya makipe basura u Rwanda, usibye kureba ibyiza birutatse bakaniga amateka yarwo by’umwihariko ay’itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka.
🕯️ ‘Kwibuka’ means ‘to remember’.
Today we mark the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda. pic.twitter.com/Rh9bqekeup
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!