George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha w’imyaka 20, yavukiye i Kigali, yerekeza muri Norvège akiri muto aho yakuriye mu ikipe y’abato ya Tromso IL.
Nyuma yo kuva muri Tromso, Lewis ukina ku mpande asatira izamu, yerekeje muri Tromsdalen na Fram Larvik yakinnyemo kugeza ku mpera z’umwaka ushize w’imikino.
Nyuma yo guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri n’igice nk’uwabigize umwuga, uyu mukinnyi yavuze ko yishimiye kwisanga muri iyi kipe yo mu Bwongereza.
Ati “Oya, mu kuri biragoye kubyiyumvishira. Ni ibyo kwishimira muri aka kanya.”
George Lewis yijeje abafana ba Arsenal ibyishimo bigendanye n’imikinire ye yuje amacenga menshi.
Ati “Uburyo bw’imikinire yanjye burihuse. Nkunda gucenga cyane, nkunda kwigaragaza mu kibuga, ku bw’ibyo rero banyitegeho ibirori.”
“Umuryango wanjye wose ukunda Arsenal. Ubwo nakuraga, narebaga abakinnyi nka Adebayor, yari icyitegererezo kuri njye kimwe na Thierry Henry.”
“Icyo nshaka kugeraho birumvikana ko ari ugukinira ikipe ya mbere ya Arsenal nkabona imikino myinshi, ibitego nkanatanga imipira kuri bagenzi banjye.”
George Lewis yavuze ko yatangiye gukina afite imyaka itanu mu ikipe ya Stakkevollan IF kugeza ubwo yagiraga imyaka 12 we n’umuvandimwe we bakajya muri Tromso yari mu cyiciro cya mbere icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!