Amakipe yombi yari yongeye guhura nyuma y’iminsi itatu ahuriye mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona, aho Liverpool yatsinze Arsenal ibitego 3-1.
Ku wa Kane, abatoza bombi bari bakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, bitabaza benshi batajya babona umwanya uhagije wo gukina.
Nyuma y’igce cya mbere cyaranzwe n’uburyo buke bugana ku izamu, umunyezamu Bernd Leno yafashije Arsenal gusoza iminota 90 itinjijwe igitego, akuramo imipira ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Liverpool barimo Diogo Jota.
Kunganya ubusa ku busa byatumye hitabazwa za penaliti, Arsenal ikomeza itsinze 5-4.
Mohamed Elneny yabanje guhusha penaliti ku ruhande rwa Arsenal, ikurwamo n’umunyezamu Adrián mbere y’uko n’iyatewe na Divock Origi yasubijwe inyuma na Leno.
Nyuma yo kunganya penaliti 4-4 muri eshanu zibanza, Liverpool yateye penaliti ya gatandatu, Harry Wilson ayiteye mu ruhande ihura na Bernd Leno mu gihe Joe Willock yatsinze iyatumye Arsenal ikomeza.
Muri ¼, Arsenal yatomboye kuzahura na Manchester City nk’umwe mu mikino izaba ikomeye muri iki cyiciro.
Everton izahura na Manchester United, Stoke City ikine na Tottenham mu gihe Brentford izahura na Newcastle United.
Imikino yose iteganyijwe mu mpera z’icyumweru zizatangira ku wa 21 Ukuboza.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!