Ni umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, uba mu gihe Arsenal yari mu bihe byiza byayo ku mwanya wa mbere, Tottenham iri ku wa 10.
Mu bakinnyi Arsenal yabanje mu kibuga harimo na Piero Hincapie wabanjemo bwa mbere muri iyi kipe wasimbuye Gabriel Martinelli wagize imvune.
Arsenal yihariye umukino mu minota ya mbere ndetse ku wa gatatu Declan Rice yahushije igitego ari imbere y’izamu ku ishoti rikomeye yateye ariko kubera amahirwe make umunyezamu wa Tottenham Hotspur, Guglielmo Vicario, awukuramo.
Mu minota 20 ni bwo Tottenham yaherageje kujya iva inyuma ikegera mu rubuga rw’amahina, ariko Arsenal ikayirusha guhanahana neza imipira mu kibuga hagati.
Igitego cya mbere muri uyu mukino cyagiyemo ku munota wa 36, gitsinzwe na Leandro Trossard waherejwe umupira mwiza na Mikel Merino wawushyize ku kirenge cye mu rubuga rw’amahina.
Ni igitego cyongereye imbaraga za Arsenal ndetse mbere y’uko isoza igice cya mbere cy’umukino ishyiramo ikindi cyatsinzwe na Eberechi Eze ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 41.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Umutoza wa Tottenham Hotspur, Thomas Frank, yashyize mu kibuga Xavi Simons asimbura Kevin Danso, ariko ahita atsindwa igitego cya gatatu na cyo cyashyizwemo na Eberechi Eze.
Ku munota wa 54, Richarlison yarebye neza umunyezamu wa Arsenal, David Raya, yasohotse mu izamu rye cyane, atera ishoti rikomeye ari muri metero 40 hagati mu kibuga, umupira uragenda uruhukira mu rucundura yishyura igitego cya mbere.
Abakinnyi ba Spurs bavuye inyuma bajya gushaka igitego cya kabiri, ubusatirizi bwa Arsenal bubiba umugono bwirukankana umupira, Leandro Trossard ahereza umupira mwiza Eze, ahita ashyiramo igitego cya kane ku munota wa 75.
Umukino wongeweho iminota ine warangiye Arsenal itsinze ibitego 4-1, ikomeza kuyoboza inkoni y’icyuma Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, dore ko irusha Chelsea ya kabiri amanota atandatu. Amakipe yombi afitanye umukino ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Ni ku nshuro ya kane mu mateka y’aya makipe yombi habonetse ibitego bitatu byinjijwe n’umukinnyi umwe. Ted Drake wakiniye Arsenal yabikoze mu 1934, Terry Dyson wa Spurs abikora mu 1961, mu gihe Alan Sunderland na we wakiniye Arsenal wabikoze mu 1978.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwahuje Leeds United yakiriye Aston Villa igatsindirwa iwayo ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!