Manchester City iri mu mazi abira nyuma y’uko hashyizwe hanze amabanga yayo, bigatuma ihamwa n’ibyaha bigera kuri 114 byo gukoresha nabi umutungo wayo mu bihe bitandukanye.
Kimwe mu byagarutsweho ni ahazaza hayo by’umwihariko ku bakinnyi bayikinira, ndetse bamwe batangiye gutwererwa andi makipe ashobora kubagura mu gihe iyi kipe yamanurwa mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Bwongereza cyangwa igafatirwa ibindi bihano bikarishye.
Umwe muri abo bakinnyi ni Erling Haaland wavuzweho kuba yaraganirijwe na Arsenal, kugira ngo izamwegukane mu gihe yahitamo kuva muri Manchester City itorohewe n’ibirego.
Gusa ikinyamakuru TEAMtalk cyaganiriye n’ubuyobozi bwa Arsenal, bukibwira ko nta biganiro byigeze bibaho hagati yayo n’uyu mukinnyi, ngo abe yayerekezamo.
Nubwo itamushaka, ntibizabuza iyi kipe gushaka rutahizamu uzayifasha kuko mu mpera z’isoko ry’abakinnyi riheruka yashatse kugura abarimo Vinicius Junior na Julian Alvarez ariko bikanga.
Abahagarariye inyungu za Erling Haaland, na bo bahakanye ko hari uruhande rwa Arsenal baba baraganiriye na rwo, kuko kugeza ubu umukinnyi wabo akiri muri Manchester City yasinyiye amasezerano azageza mu 2034.
Haaland w’imyaka 26 yahesheje Man City UEFA Champions League imwe, Shampiyona y’u Bwongereza inshuro ebyiri, FA Cup ebyiri, UEFA Super Cup imwe, FIFA Club World Cup imwe, Carabao Cup imwe na FA Community Shield imwe.
Yabaye umukinnyi winjije ibitego byinshi mu mwaka w’imikino muri Shampiyona y’u Bwongereza inshuro eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!