Kuri ubu iyi kipe itozwa na Mikel Arteta yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na Manchester City nyuma yo gutsinda Fulham ibitego 3-0, mu gihe isigaje imikino itatu gusa.
Man City itozwa na Pep Guardiola, iri ku mwanya wa kabiri, ifite imikio itanu kuko hari ibiri itarakina, gusa icyitezwe ni uko nta mwanya wo gukora ikosa ku makipe yombi.
Wayne Rooney wegukanye Premier League inshuro eshanu akinira Manchester United, yizera ko Arsenal kuri ubu ifite amahirwe yose yo kwegukana iki gikombe imaze imyaka 22 idatwara, mu gihe Joe Hart wabaye umunyezamu wa City, yiteze ko ikipe yahozemo ari yo izacyegukana.
Gutsindwa na AFC Bournemouth na Man City, bigakurikirwa no kwitwara neza kw’abasore ba Guardiola imbere ya Burnely, byakuye Arsenal ku mwanya wa mbere yari imazeho iminsi 209.
Gusa kuva icyo gihe, Arsenal yatsinze Newcastle United na Fulham mu gihe hagati y’iyo mikino yombi yanganyije na Atlético Madrid mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League.
Kuri ubu kompanyi ya Opta ikora ibaruramibare muri siporo, igaragaza ko Arsenal ifite amahirwe 79,7% yo kwegukana Premier League ku nshuro ya mbere kuva mu 2004.
Nyuma yo gutsinda Fulham, Mikel Arteta utoza Arsenal yagize ati “Twerekanye ubwoko bw’ikipe turi yo.”
Igikombe gishobora kuzatwarirwa ku kinyuranyo cy’ibitego cyangwa ibitego byinjijwe
Kimwe mu byagashimishije Arteta cyane ubu ni uko ikipe ye yatsinze imikino 10 ku gitego 1-0 muri uyu mwaka w’imikino, ku wa Gatandatu yinjije ibitego bitatu kandi yo ntigire icyo itsindwa.
Kuri ubu, uretse kuba Arsenal irusha Manchester City amanota atandatu, iranayirusha ibitego bine izigamye.
Nyuma yo gukina na Atlético Madrid ku wa Kabiri muri Champions League, ku wa Gatandatu Arsenal izasura West Ham iri mu makipe adahagaze neza, yakire Burnley yamanutse, ku wa 18 Gicurasi, mbere yo gusura Crystal Palace mu mukino wayo wa nyuma uzaba ku wa 24 Gicurasi.
Ni mu gihe Man City izasura Everton ku wa Mbere, mbere yo gusura Brentford ya gatandatu, kwakira Crystal Palace, gusura Bournemouth no kwakira Aston Villa kuri ubu ya gatanu, ku munsi wa nyuma.
Mu kiganiro BBC Match of the Day, Wayne Rooney yagize ati “Ntekereza ko Arsenal izagitwara. Imikino yayo irayiha amahirwe. Ndatekereza ko izatsinda buri mukino, City igatsikira.”
Joe Hart watwaranye na City igikombe cya Premier League mu 2012 na 2014, we yagize ati “Sinitaye ku ikipe Arsenal izatakazaho, ndareba Man City uko imeze. Ifite abakinnyi bamenyereye nka Gianluigi Donnarumma, Rodri, Bernardo [Silva], Haaland. Ni ikipe nanjye nakwifuza kubamo. Ntekereza ko bazakora buri kimwe gikenewe.”
Uwabaye rutahizamu wa Arsenal, Paul Merson, yabwiye Sky Sports ati “Mu gihe Arsenal yatsinda imikino itatu itaha ya Premier League, Man City bizayisaba gukora ibidasanzwe. Nahitamo Arsenal kubera imikino ifite. Niteze ko amakipe yombi azatsinda imikino yose, niteze ko hazakora ikinyuranyo cy’ibitego.”
Jamie Redknapp wakiniye u Bwongereza, we yabwiye Sky Sports ati “Nibigera ku kinyuranyo cy’ibitego, ndabona Arsenal ifite amahirwe menshi uramutse urebye ku mikino.”
Yongeyeho ati “Gusa turigutomboza. Man City ishobora guhanagura amakipe yose, buri kimwe cyose cyaba. Ntekereza ko Arsenal ifite amahirwe, ariko sintekereza ko agera kuri 80%. Man City izaba ifite imikino yegeranye, ariko Arteta n’abakinnyi be bazajya baruhukamo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!