Arsenal FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cya 2025/26, iri kwiyubaka bigendanye no kurushaho kwitwara neza no mu mwaka utaha wa 2026/27.
Nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje, iyi kipe irashaka gufatirana uyu Munya-Brésil w’imyaka 26 utari kongera amasezerano ye muri Real Madrid, ikamugura ku giciro gito.
Icyakora ibiganiro ku mpande zombi ntabwo biratangira, ariko abayobozi bose ba Arsenal ni igitekerezo bashyigikiye.
Ni mu gihe Real Madrid na yo itaregera uyu mukinnyi ngo yongere amasezerano, nubwo na yo itifuza kumutanga ku mafaranga make cyangwa kumutangira ubuntu nyuma y’umwaka utaha w’imikino.
Vinícius Júnior ageze mu mezi 12 ya nyuma y’amasezerano ye nyuma yo kumara imyaka umunani muri Real Madrid, ndetse byitezwe ko ashobora kongera amafaranga ahembwa akarenga miliyoni 25 z’Amayero ahabwa buri mwaka.
Vini yitwaye neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, nyuma yo gukina imikino itanu mbere y’uko Brésil isezererwa muri ⅛, akavamo atsinze ibitego bine.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yatsindiye Real Madrid ibitego 22 mu marushanwa yose, muri rusange akaba amaze kuyikinira imikino 375, ayitsindira ibitego 128 ndetse anatanga imipira 100 yavuyemo ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!