00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal igiye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 06:44
Yasuwe :

Arsenal iherutse gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, igiye kubaka ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni ibibuga iyi kipe y’i Londres igiye kubaka mu mu rwego rwo gusigira u Rwanda umurage mwiza nyuma y’uko amasezerano y’imyaka umunani yari ifitanye na Visit Rwanda arangiye muri Kamena 2026.

Uyu mushinga uzatwara hafi ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 368 Frw) nk’uko The New Times yabyanditse.

Uri mu mishinga y’igihe kirekire ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal uzasiga, bikajyana n’indi yo kubakira ubushobozi abo muri siporo no kuyiteza imbere yashyizwe mu bikorwa muri iyi myaka umunani y’ubufatanye.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, yavuze ko kubaka ibi bibuga biri mu murongo mugari wa Leta wo guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo no guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze mu bufatanye n’ibigo bya siporo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Nubwo amasezerano twari dufitanye na Arsenal yarangiye, bazubaka ibibuga bya ruhago mu gihugu. Ubu turi kureba ahantu bikenewe cyane kurusha ahandi kugira ngo bishyirweho. Ni amahirwe akomeye kuri twe.”

Nubwo Minisitiri Mukazayire atatangaje umubare w’ibindi bikorwa remezo bishobora kubakwa binyuze mu yandi masezerano ya Visit Rwanda, ariko yavuze ko n’Ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne ndetse na Los Angeles Clippers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) biteganyijwe ko bizagira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal bwagejeje ku Rwanda ibikorwa bitandukanye birimo umunsi ngarukamwaka wo kumenyekanisha Umurage w’u Rwanda wabereye kuri Emirates Stadium, ndetse n’ingendo abanyabigwi b’iyi kipe bagiriye mu Rwanda.

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Alex Scott, ni we wabaye umunyabigwi wa mbere wa Arsenal wasuye u Rwanda nyuma gato y’itangizwa ry’ubufatanye. Yakurikiwe na David Luiz mu 2019, Gilberto Silva, Robert Pirès na Jurriën Timber mu 2023, ndetse n’abandi bahoze cyangwa bagikinira iyi kipe.

Muri icyo gihe kandi, Visit Rwanda yabonye umwanya munini wo kumenyekana ku Isi binyuze ku byapa byamamaza kuri Emirates Stadium n’ahandi.

RDB ivuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere kuva ubwo bufatanye bwatangiraga, aho amafaranga yinjizwa n’uru rwego yiyongereyeho 47%.

Mu 2024 honyine, abashyitsi mpuzamahanga basuye u Rwanda bageze kuri miliyoni 1.3, naho amafaranga ubukerarugendo bwinjije agera kuri miliyoni 650$.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko Arsenal igiye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages