Ni amateka yanditswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, mu mukino wabereye ku kibuga cya Puskás Aréna cyo muri Hongrie, ikaba ari inshuro ya mbere cyari kibereyeho umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Mu bitabiriye umukino harimo Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Maëva Haguma; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François.
Ni umukino wabimburiwe n’ibirori byo kuwutangiza, aho itsinda ry’abacuranzi bo mu njyana ya Rock rya ‘The Killers’, ryasusurukije abafana mbere y’uko abanyabigwi b’amakipe yombi, Presnel Kimpembe wa PSG na Thierry Henry wa Arsenal basohora igikombe cyari kigiye gukinirwa.
Arsenal ikiri mu munyenga w’ibyishimo byo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 22, yifuzaga no kwegukana UEFA Champions League bwa mbere mu mateka.
Hadaciye kabiri umusifuzi w’Umudage, Daniel Siebert, atangije umukino, ku munota wa gatandatu, rutahizamu wa Arsenal, Kai Havertz, yahise afungura amazamu.
Ni igitego yatsinze nyuma yo kuzamukana neza aherejwe umupira na Leandro Trossard, myugariro wa Paris Saint-Germain, Willian Pacho, ananirwa kumugarura kugeza ateye mu izamu.
Paris Saint-Germain yatangiye gukina ishaka kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Arsenal bukomeza guhagarara neza kugeza igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Paris Saint-Germain yatangiye gukina isarirana imbaraga, ndetse ku munota wa 62, ibona penaliti yavuye ku ikosa Christian Mosquera wa Arsenal yakoreye Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.
Rutahizamu wa PSG, Ousmane Dembélé, wakinnye uyu mukino nyuma yo gukira imvune, yayiteye neza ayishyira mu izamu, umukino usubira ibubisi.
Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yahise akura mu kibuga Christian Mosquera washoboraga kubona ikarita itukura, ashyiramo Jurrien Timber, mu gihe yongeye n’imbaraga mu busatirizi agakuramo Martin Ødegaard agashyiramo Viktor Gyökeres.
Nyuma yo kuzamuka cyane kw’abakinnyi ba Arsenal bashaka kwishyura, Khvicha Kvaratskhelia wa PSG yabaciye mu rihumye ku munota wa 77, agiye gutsinda igitego cya kabiri umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.
Arteta yahise akora izindi mpinduka, akura mu kibuga Bukayo Saka na Leandro Trossard, ashyiramo Noni Madueke na Gabriel Martinelli. Ni mu gihe Luis Enrique utoza PSG we yakuyemo Khvicha Kvaratskhelia ashyiramo Bradley Barcola.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego 1-1 ku makipe yombi, hitabazwa iminota 30 y’inyongera ariko igitego gikomeza kubura kugeza bakiranuwe na penaliti.
Eberechi Eze yahushije penaliti ya kabiri ya Arsenal, bikura umutima abafana bayo, ariko bongera kugira icyizere ubwo David Raya yakuragamo iya gatatu. Agahinda k’abafana ba Arsenal kongeye kwiyongera ubwo Gabriel Magalhães yayiteraga hejuru y’izamu.
Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal kuri penaliti 4-3, ihita yegukana Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ari na byo ifite mu mateka yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!