Ni ifoto yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nta kidasanzwe kirimo kuba umukinnyi yabasura akifotoza.
Ati “Ntabwo yigeze adusinyira. Biriya ntacyo bitwaye ko yadusura akifotoza. Ntabwo twamusinyishije.”
Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ibi ariko, undi wo hafi muri iyi kipe, yabwiye IGIHE ati “Nibyo bamusinyishije mu gitondo, yasinye umwaka umwe.”
Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntalindwa Théodore, yabwiye IGIHE ko ibyo gusinya kwa Armel atabizi, ariko ari umukinnyi ukibafitiye amasezerano.
Ghislain Armel ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande rw’iburyo, yakiniraga Kiyovu Sports kuva mu 2018 mu gihe mu Ukuboza 2019, yasinyiye AS Kigali bituma Kiyovu Sports yitabaza FERWAFA ndetse muri Kamena, hemejwe ko ubwo yasinyiraga indi kipe “yari asigaje amezi atandatu”, AS Kigali ihabwa imbabazi.
Muri Werurwe uyu mwaka, byavuzwe ko Armel Ghislain yongeye amasezerano y’umwaka umwe, agahabwa igice cy’amafaranga ataratangajwe, aho ikindi ngo yari kugihabwa ibyo gusinyira AS Kigali bimaze gukemuka, ariko we yahakanye ko yongereye amasezerano.
Uyu mukinnyi yumvikanye avuga ko Kiyovu Sports itamuhaye ibyo bari bumvikanye kuko yahawe miliyoni 1 Frw gusa muri miliyoni 2.6 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!