Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko undi mufana yamaze gutera umugongo Rayon Sports, nyuma ya Ntakirutimana Isaac ‘Sarpong’ wagiye muri APR FC.
Mu kiganiro cyihariye Kanyabugabo yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko ababajwe n’ibyemezo bisigaye bifatirwa muri Rayon Sports ndetse ahanini bitagirwamo uruhare n’abatanga imisanzu ngo ikipe ibeho neza mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “Uyu munsi wa none ntabwo twemeranya n’agaciro gahabwa abakunzi ba Rayon Sports. Iyo ushatse kuvuga ibitagenda ndetse n’ibyahinduka uhinduka umwanzi w’ikipe kandi ntawe uyikunda kuturusha.”
“Twe dutanga imisanzu yacu, usanga iyo hari amafaranga akenewe badukoranyiriza hamwe bitavuze ko rimwe na rimwe hari abahiga ntibahigure ariko wanabumva kuko buri kimwe gikwiriye gukorwa ku nyungu za Rayon Sports.”
Kanyabugabo yashimangiye ko akiri umukunzi wa Rayon Sports ariko umuhate wa Perezida wa Gasogi United watumye yiyemeza kuba umufana wayo.
Ati “Njye nijyanye muri Rayon Sports ndetse nta muntu uzayinkuramo. Ndi umukunzi wayo. Ubu rero nkurikije ko Perezida KNC adashobora kwemera ko Gasogi United iba rambarara bahonde, niyemeje kuyifana.”
“Tuzi neza uko Gasogi yasezereye APR FC mu gikombe cy’Amahoro ikanahangana na Police FC, bikwereka imbaraga ifite. Aka kanya se wavuga ngo Rayon Sports iracyari umukeba wa APR FC kandi iyirusha amanota 13?”
Kanyabugabo Mohamed ‘Hadji’ yari asanzwe ari umwe mu bakunzi ba Rayon Sports baguraga itike y’umwaka wose ingana n’ibihumbi 500 Frw ariko mu mwaka utaha bikaba bishobora kutamukundira kubera imyitwarire ye ku buyobozi. Si ibyo gusa kuko yahoze no mu kanama ngishwanama ka komite nyobozi.
Uyu mugabo kandi ni we wavuzweho gushyamirana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, ubwo iyi kipe y’Ubururu n’Umweru yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!