00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine yitandukanyije n’abadashyigikiye Infantino

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 August 2026 saa 01:46
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA), ryagaragaje ko ritifatanyije n’ibindi bihugu bidashyigikiye Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, kuko rimubona nk’umuyobozi ushyira mu gaciro kandi ukorera mu mucyo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika (CONMEBOL), iherutse kuvuga ko abanyamuryango bayo 10 bose badashyigikiye ibikorwa bya Gianni Infantino kuko ayobora bitanyuze mu mucyo.

Mu itangazo Argentine yashyize hanze, yavuze ko ibona akamaro ka Infantino muri FIFA, bityo izakomeza kumushyigikira kugira ngo akomeze atange umusanzu we mu kubaka umupira w’amaguru.

Ati “Turashaka kubamenyesha ko dushyigikiye FIFA, yaharaniye iterambere rya ruhago mu myaka 10 ishize. Uwari uhagarariye FIFA muri iyo myaka yose yatumye umupira w’amaguru ufungura imiryango kuri buri wese.”

“Binyuze mu biganiro twakoze mu ishyirahamwe ryacu twahisemo gukomeza gukorana mu guteza imbere ruhago. Mu Nteko Rusange ya FIFA ikurikiraho, tuzagaragaza ko twishimiye ubuyobozi bwawe, kugira ngo dushyigikire umupira w’amaguru udaheza.”

Argentine ni imwe mu makipe yavuzweho cyane nyuma y’uko isezerewe na Espagne ku gitego 1-0, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Nyuma y’icyo gihe hagiye hanze ibaruwa yibajijweho ya Gianni Infantino yandikiye iki gihugu, agishimira uko cyagaragaje imyitwarire myiza mu irushanwa, nubwo cyasoreje ku mwanya wa kabiri.

Si ibyo gusa kandi kuko Argentine yashinjwe kuvanga umupira w’amaguru na politiki, ubwo abafana bayo binjirana mu kibuga ibyapa muri stade bigaragaza ko ibirwa bya Falkland ari ibyayo nubwo bicungwa n’Abongereza, ariko FIFA ikabirenza ingohe.

Argentine ishyigikiye Infatino wakuweho amaboko n'abo bari bafatanyije kuyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages