00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyoni 450 Frw amaze kwishyurwa abakinnye muri TengaPromo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 March 2026 saa 09:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya AMBI Tech Ltd bwatangaje ko miliyoni zirenga 450 Frw zimaze kwishyurwa abasaba fagitire za EBM binyuze muri gahunda ya TengaPromo yatangijwe muri Nyakanga 2025.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo gushyikiriza imodoka umwe mu batsinze muri gahunda ya TengaPromo cyabereye i Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

TengaPromo ni Tombola ishamikiye kuri gahunda yitwa Tengamara Na TVA yatangijwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igamije gushishikariza Abanyarwanda gusaba inyemezabwishyu za EBM kuri buri kintu cyose baguze.

Iyi gahunda yatangijwe na RRA ku bufatanye na QT Global Software Limited na AMBI Tech Ltd.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri AMBI Tech Ltd, Doreen Mutesi, yavuze ko kuva TengaPromo yatangira umubare w’abiyikinnyemo ugeze ku rwego rushimishije kuko bamaze kurenga ibihumbi 840.

Yagaragaje ko abarenga 3700 ari bo bamaze guhembwa ibihembo bifite agaciro k’arenga miliyoni 450 Frw.

Mu bihembo bimaze gutangwa harimo Moto zo mu bwoko bwa Spiro 20, ibihembo by’amafaranga bitangwa buri cyumweru ndetse n’imodoka enye harimo n’iyatanzwe ku wa 4 Werurwe.I yo modoka yatanzwe ni yo mu bwoko bwa KIA Sorento TLX.

Mutesi yasobanuriye abaturage ko ibihembo bitangwa nta bamwe byagenewe kuko buri muntu wese wibuka gusaba fagitire za EBM aba afite amahirwe menshi yo gutsinda ndetse agateza imbere igihugu muri rusange.

Ati “Ndangira ngo mbasabe guhindura imyumvire y’uko hari abantu ibihembo byagenewe kuko ntabwo ariko bimeze kubera ko buri Munyarwanda wese afite amahirwe yo kubitsindira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yasabye abaturage kugira umuco wo kwibuka gusaba fagitire za EBM mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Ati “Buri wese akwiriye kuzajya yibuka kwaka fagitire za EBM atabikora kubera ibihembo gusa ahubwo mukabikora mutekereza ko ibyo bifasha Leta kwegeranya iyo misoro.”

Habimana Jean Bosco utuye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi watsindiye imodoka ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw yagaragaje ko imodoka yatsindiye igiye kumufasha koroshya akazi ke akora mu buzima busanzwe.

Kwiyandikisha no gukina muri TengaPromo ni uguca kuri *562# ugakurikiza amabwiriza ndetse ukaba uhise winjira no muri gahunda ya Tengamara Na TVA ku batari basanzwe barimo.

Umuhanzi Eric Senderi ni we wasusurukije abitabiriye igikorwa cyo gutanga imodoka muri TengaPromo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yasabye abaturage kugira umuco wo kwibuka gusaba fagitire za EBM mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu
Habimana Jean Bosco ashyikirizwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw
Abaturage bafashijwe kwiyandikisha muri TengaPromo
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri AMBI Tech Ltd, Doreen Mutesi, yavuze ko kuva TengaPromo yatangira umubare w’abiyikinnyemo ugeze ku rwego rushimishije kuko bamaze kurenga ibihumbi 840

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages