Ni imikino yari imaze ukwezi ibera mu bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho umukino wa nyuma wabereye mu nyubako nshya ya Kigali Universe byarangiye ikipe ya Total Football yegukanye igikombe itsinze ibitego 8-3 muri iyi “Mini Foot” yakinwaga.
Nyuma y’imikino, Attaché Militaire wa Ambasade ya Sudani, Ali Mohammed Ali Mohammed Hamad, yavuze ko umutekano uri mu Rwanda uri mu byatumye bagira Diaspora ingana gutyo, bagategura imikino nk’iyo.
Ati “Murabizi igihugu cyacu kiri mu ntambara gusa mu Rwanda haratekanye. Ni ahantu hari amahoro byatumye tuhaza kubwinshi. Batwakiriye neza ubu turatuye turatekanye ni yo mpamvu twashoboye gutegura iyi mikino kuko turanabizi ko abanyarwanda benshi bakunda umupira w’amaguru”.
Sharif Eldin Shibboub ukinira APR FC wavuze ko mu Rwanda ari amahoro kandi we na bagenzi be bahisanze byoroshye, anavuga ko yishimiye uburyo yashoboye gutwarana n’ikipe ye igikombe cya shampiyona nyamara mu gihugu cye bitoroshye.
Ku ruhande rwa Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, yashimiye uburyo Ambasade ya Sudani yabatumiye aho ngo hari byinshi bahuje n’u Rwanda bityo bumva ko umupira w’amaguru ushobora kubahuza kurushaho.
Yagize ati “Igikorwa cy’uyu munsi cyerekanye uburyo hanze y’ikibuga ko umupira ushobora gufasha ibindi nka dipolomasi.”
“Ubuzima bw’ubuhunzi turabuzi natwe twarabikoraga, abantu bagahura bagakina umupira. Sudani ni igihugu cy’umupira twifuriza amahoro. Ni igihugu twabayemo dutabara mu bya Loni. Twishimiye ko Shibboub yaduhuje na bo akaduhuza n’abayobozi ba za Ambasade kuko hari n’uwa Libya”.
Imikino yaberaga ku kibuga cya Kigali Universe, inzu nshya y’imikino yatahwaga ku nshuro ya mbere ahazajya hakinirwa imikino itandukanye irimo Basketball n’indi.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!