Uyu mukinnyi w’imyaka 27 akina hagati mu bwugarizi.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko hashize igihe Madou Zon yarumvikanye na APR FC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Uyu Munya-Burkina Faso yari amaze imyaka itatu muri TP Mazembe yagezemo muri Nyakanga 2023 avuye muri AS Douanes y’iwabo mu gihe mbere yaho yakiniye Kassoum Ouédraogo Zico Académie.
Madou Zon asanzwe abanza mu kibuga ku ruhande rwa TP Mazembe, ndetse ni we wambara igitambaro cya kapiteni muri iyi kipe.
Yabaye umukinnyi wa gatatu bimenyekanye ko yamaze kumvikana na APR FC nyuma y’Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.
Ku mwanya aguzweho muri APR FC, Madou Zon ahasanze Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu basoje amasezerano, Nduwayo Alexis na Ishimwe Abdoul.
Ni mu gihe yabisikanye n’Umunya-Sénégal Aliou Souané wasezerewe na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!