Ni umukino wari witezwe cyane kuko AS Kigali yari yakubiwe gatanu agahimbazamusyi kagirwa ibihumbi 150 Frw, mu gihe Ikipe y’Ingabo yifuzaga gukuraho amateka mabi ifite kuri iyi kipe.
Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana, bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke.
Mu minota 20, APR FC yatangiye gusatira inahusha uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan.
Mu minota 35, AS Kigali na yo yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila ariko Emmanuel Okwi ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.
Ku munota wa 40, Taddeo Lwanga yakoreye ikosa Okwi, umusifuzi Rulisa Patience atanga ‘coup franc’, ariko Nkubana Marc atera agapira gato ntikagira icyo kabyara.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ikipe y’Ingabo yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Ruboneka Jean Bosco na Johnson Chidiebere basimbura Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan.
Muri iki gice, umukino waryoshye amakipe yombi atangira gusatirana ariko kureba mu izamu bikagorana.
Ku munota wa 63, Ruboneka yateye coup franc nziza umupira usanga Niyigena Clement akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere cya APR FC.
AS Kigali yahise ikanguka itangira gusatira cyane. Ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye coup franc nziza, umunyezamu Pavel umupira awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibindi bitego ariko birabura. Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 yongera kuyibonaho intsinzi kuva mu 2018.
Ikipe y’Ingabo yafashe umwanya wa gatanu n’amanota 17 n’ibirarane bibiri, mu gihe AS Kigali iri ku wa kabiri n’amanota 20.
By’umwihariko, APR FC ntirinjizwa igitego muri iyi shampiyona, mu mikino umunani imaze gukina.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Rutsiro FC yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa.
Umunsi wa 11 wa Shampiyona wasize Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 26, ikurikiwe na AS Kigali ifite 20, Gorilla FC ifite 19 na Police FC ya kane ifite amanota 18.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!