Amwe mu mabwiriza yari yaratanzwe na Minisiteri ya Siporo ubwo amakipe yemererwaga gusukubura imyitozo, harimo ko kugira ngo ikipe ikine umukino wa gicuti, igomba kubisabira uruhushya binyuze muri FERWAFA.
Ku wa 13 Ugushyingo, FERWAFA yafatiye ibihano amakipe atanu arimo APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, Rwamagana City FC na Alpha FC kubera ko yakinnye imikino ya gicuti nta ruhushya yabisabiye.
Ikipe y’ingabo yaciwe amande ya miliyoni 1 Frw ku mikino itatu ya gicuti mu gihe andi makipe yose yasabwe kwishyura ibihumbi 500 Frw.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa internet rwa APR FC, ubuyobozi bwayo bwavuze ko “Nta na rimwe APR FC yakinnye imikino ya gicuti n’andi makipe itabisabye ababishinzwe kandi ikabiherwa uburenganzira ngo ikine.”
Imwe mu mikino itatu APR FC yahaniwe, harimo ibiri yahuyemo na Rwamagana City FC ndetse na Rutsiro FC umunsi umwe, ku wa 31 Ukwakira 2020.
Mu itangazo, yashyizemo ibaruwa igaragaza ko yari yasabye uruhushya rwo gukina iyi mikino ku wa 29 Ukwakira 2020 mu gihe ibaruwa yakiriwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa 2 Ugushyingo 2020. Gusa hari amakuru avuga ko hashobora kuba harabayeho kwemererwa binyuze kuri telefoni.
APR FC iri mu makipe umunani Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19, yatangaje ko yapimishije abakozi bayo inshuro 10 kuva itangiye imyitozo kugeza itangiye shampiyona, aho yahuye na Kiyovu Sports ku wa 11 Ukuboza 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!