Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mukinnyi yifuzwaga bikomeye na Al Hilal yo muri Sudani ariko uyu mukinnyi akaba yahisemo Ikipe y’Ingabo kubera amasezerano meza yahawe.
Ikinyamakuru Record cyo muri Sénégal cyatangaje ko uyu myugariro yaguzwe ibihumbi 60 € ariyo asaga miliyoni 85 Frw. Azahembwa 5000 €, azahabwa inzu ndetse n’imodoka byo kwifashisha mu gihe ari mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ni umwe mu beza bari muri Shampiyona ya Sénégal kuko yatowe nka myugariro wahize abandi. Uyu mukinnyi kandi yari mu Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye CHAN 2023.
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira aherutse gutangariza IGIHE ko iyi kipe izagura abakinnyi batanu b’abanyamahanga ndetse aba mbere bazatangira kugera i Kigali muri iki cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!