Uyu mukinnyi wakuriye mu Irerero rya APR FC, akomeje guteza impaka zikomeye ku mpande zombi kuko Mukura Victory Sports ivuga ko ari umukinnyi wayo yaguze mu Intare FC.
Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yagaragaje ko tariki ya 27 Mutarama 2026, Intare FC yandikiye Mukura VS ibaruwa isesa amasezerąno bagiranye tariki ya 6 Kanama 2025.
Iyi komisiyo ivuga ko iyi kipe y’i Huye itubahirije amasezerano yagiranye na ngenzi yayo ndetse inagaragaza ko Intare FC isubiranye umukinnyi Ishimwe Abdul.
Mukura VS yatanze ikirego muri FERWAFA isaba ko umukinnyi atandukurwa mu bakinnyi bayo, igaragaza ko ibyo bemeranyije na Intare FC bamaze kubyubahiriza.
Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo yavuze ko tariki ya 29 Mutarama 2026, yishyuye igice cya mbere kingana na miliyoni 5 Frw na ho tariki ya 30 Mutarama ikishyura miliyoni 5 Frw yari asigaye.
Iyi kipe y’i Huye iheruka kujuririra icyemezo cya Komisiyo ishinzwe Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA yavuze ko nta burenganzira imufiteho, icyakora umwanzuro ntabwo uratangazwa.
Ishimwe Abdul ni umwe muri ba myugariro beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda, aho yiyongereye kuri Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Alioum Souané na Nduwayo Alex.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!