APR FC ikomeje kwiyubaka ku isoko ry’abakinnyi mu gihe yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, aho iteganya kuzakina amarushanwa arimo na CAF Champions League.
Iyi kipe iri gutandukana n’abakinnyi yari imaranye na bo igihe by’umwihariko ab’Abanyarwanda, ahanini bishingiye ku kutumvikana ku ivugururwa ry’amasezerano.
Ubuyobozi bwa APR FC bwemereye IGIHE ko bwatandukanye na Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati, “kuko impande zombi zitumvikanye ku mafaranga agomba guhabwa uyu mukinnyi.”
Usibye Ruboneka wari umaze imyaka itandatu muri iyi kipe, yanatandukanye na rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Mugisha Gilbert, wayikiniraga kuva mu 2021.
Ku bigendanye n’uyu mukinnyi, Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bwavuze ko butari bumufite muri gahunda yabwo bigendanye n’ikipe bwifuza mu mwaka utaha.
Aba bakurikiye abarimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude na Mahamadou Lamine Bah, mu gihe bivugwa ko ishobora kudakomezanya n’abandi barimo Ishimwe Jean Pierre.
Aba bakinnyi batandukanye n’iyi kipe, mu gihe APR FC yasinyishije abakinnyi bashya barimo rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve.
Uyu yatangajwe ari uwa kabiri muri rusange ugeze muri iyi kipe nyuma ya Ishimwe Christian wakiniraga Police FC, ndetse no kongererwa amasezerano k’Umutoza Mukuru, Abderrahim Taleb.
Abandi bitezwe muri iyi kipe barimo Mamadou Traoré wari muri Stade Malien, Madou Zon wo muri TP Mazembe n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2025/26, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!